Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nel Ngabo Yishimira Aho Ageze Akorana Na Bagenzi Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Nel Ngabo Yishimira Aho Ageze Akorana Na Bagenzi Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2024 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda witwa Nel Ngabo avuga ko kuva umwaka wa 2024 watangira yakoranye na bagenzi be indirimbo nziza kandi ko ibyo ari ibyo kwishimirwa.

Nk’ubu aherutse gukorana na DJ Toxxyo n’umuraperi King Kivumbi indirimbo bise Slim Daddy kandi nayo yaje ikurikira indi yakoranya na Kenny Sol yiswe Molomita iri muzo urubyiruko ruharaye muri iki gihe.

Ngabo aherutse kubwira bagenzi bacu ba IGIHE ko gukorana na bagenzi be byatumye azamura urwego kandi ari ibintu bishimishije.

Ati: “Umwaka wa 2024 nawuhariye indirimbo nkorana n’abandi bahanzi biganjemo abo mu Rwanda. Uretse izimaze gusohoka ndakwizeza ko mfite n’izindi ndi guteganya gushyira hanze”.

Nubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande avuga ko mu mizo ya mbere atari afite gahunda  yo gukorana na bagenzi be ahubwo yumvaga yakora ize ku giti cye.

Yaje guhindura imvugo, ubu amaze gukorana na benshi kandi bakunzwe mu Rwanda.

Ati “Kuva nakwinjira mu muziki, wasangaga nibanda ku ndirimbo zanjye gusa nubwo hari ubwo nanyuzagamo nkakorana n’abandi ariko nabwo wasangaga ndeba abakuru gusa. Ubu umwihariko wa 2024 ni ugukorana n’urungano rwanjye muri muzika”.

Izindi ndirimbo yakoranye na bagenzi ni iyitwa Kawooma yakoranye na Juno Kizigenza, Ivre yakoranye na Ruti Joël n’izindi.

Iby’uko gukorana n’abandi bahanzi ari ingirakamaro kuri we, Nel Ngabo abitangaje atinze kuko umwana wa 2024 ubura amezi ane n’iminsi mike ngo urangire.

TAGGED:AbahanziNelNgaboRwandaUmuhanziUmwaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Munyarwandakazi Yatsinzwe Atarenze Umutaru Mu Mikino Olempiki
Next Article DRC: Barindwi Baguye Mu Mubyigano Wabereye Mu Gitaramo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?