Abakozi babiri bakuwe mu mwobo w’urugomero rw’amashanyarazi muri Nepal ari bazima nyuma yo kumaramo iminsi icyenda batabasha gusohoka.
Bari baragiye gutabara abatwawe n’umwuzure watewe n’amazi yasandajwe n’ibitare by’urubura rwahanutse ku musozi wa Himalaya ukora kuri Nepal, Ubuhinde na Tibet mu Bushinwa.
Abo bakozi ni Sanjay Shah w’imyaka 30, ukora nk’umuyobozi w’abakanishi, na Kabir Maharjan w’imyaka 45, ushinzwe kugenzura ibikorwa by’abakanishi.
Bombi bakuwe mu mwobo wa Trishuli 3A Hydropower Project, mu Karere ka Rasuwa, ahangijwe bikomeye n’umwuzure wibasiye ako gace ku wa 26 Kanama(8)2026.
Abatabazi babasanze ku bujyakuzimu bwa metero hafi 170, nyuma y’iminsi myinshi bakora ibikorwa bikomeye byo gukuraho ibitaka, amabuye n’ibindi bisigazwa byari byafunze inzira ijya muri uwo mwobo.
Abatabazi kandi bari bamaze kumva amajwi y’abantu bari imbere, bituma icyizere cyo kubasanga ari bazima cyongera kwiyongera.
Amashusho y’ibikorwa byo gutabara agaragaza abakozi b’abatabazi bakura Shah mu mwobo wuzuyemo ibitaka, bakamufasha guhaguruka.
Maharjan na we yaje gukurwamo ari muzima, atwawe ku ngobyi kubera intege nke n’ibibazo yari afite ku mubiri.
Nyuma yo gukurwa mu mwobo, Shah yasuzumwe n’abaganga b’ingabo za Nepal basanga ubuzima bwe buhagaze neza.
Maharjan we yajyanywe mu bitaro bya gisirikare bya Chhauni i Kathmandu kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.
Hari icyizere ko abandi bakozi bakiri bazima
Kurokoka kw’aba bakozi bombi nyuma y’iminsi icyenda byongereye icyizere ko n’abandi bantu bakiri mu myobo y’amashanyarazi bashobora kuba bakiri bazima.
Amakuru aturuka ku nzego za Nepal avuga ko abakozi bagera kuri 900 baburiwe irengero mu mishinga 12 y’amashanyarazi, mu gihe hafi 500 bakekwa kuba barafatiwe mu myobo.
Mu mushinga wa Trishuli 3A wonyine, hari abakozi benshi bari bakiri mu mwobo nyuma y’uko umwuzure ubateyeho.
Umukozi warokotse, Sanjay Shah, yatangaje ko abandi bantu bari kumwe na we mu mwobo bakiri bazima, ibintu byongereye icyizere ku batabazi n’imiryango yabo.
Ingabo za Nepal, Polisi yitwaje intwaro ndetse n’abahanga mu bijyanye n’imyubakire n’amashanyarazi bakomeje ibikorwa byo gukuraho ibitaka n’amabuye kugira ngo bagere ku bandi bashobora kuba bagihumeka.
Umwuzure watewe n’isenyuka ry’urubura rwo ku misozi.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 26 Kanama(8) 2026, ubwo amazi menshi, ibitaka, amabuye n’ibindi bisigazwa byamanukaga mu kibaya cy’Umugezi wa Bhotekoshi n’indi migezi yo muri ako karere.
Abahanga n’inzego z’ubutabazi bavuga ko umwuzure ushobora kuba waratewe n’isenyuka ry’igice cy’urubura runini rwo ku misozi (glacier collapse), rikarekura amazi menshi mu buryo butunguranye.
Ibyo byateje umwuzure wihuse cyane wibasiye imidugudu, imihanda, ibiraro n’ibikorwa remezo bitandukanye.
Iyi myuzure yateje akaga gakomeye ku mpande zombi z’umupaka wa Nepal na Tibet igenzurwa n’u Bushinwa.
Kugeza ubu, umubare w’abapfuye muri Nepal warazamutse ugera ku barenga 1,200, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bataraboneka.
Ku ruhande rwa Tibet, na ho abantu barapfuye ndetse abandi benshi baburirwa irengero.
Igikorwa cyo gutabara kiracyakomeje
Nyuma yo kubona aba bakozi babiri ari bazima, abategetsi ba Nepal bakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bashobora kuba barafatiwe mu myobo.
Kuba aba bakozi barashoboye kumara iminsi irenga icyumweru munsi y’ibitaka byongeye kugaragaza ko umwuka wo kubafasha guhumeka ushobora kubagezeho binyuze mu myobo cyangwa ahantu hatarafungwa neza, bigatuma abatabazi bakomeza kugira icyizere cyo kubona abandi.
Ubuyobozi bwa Nepal bwatangaje ko ibikorwa byo gutabara bitazahagarara, mu gihe abatabazi bakomeje gukoresha imashini, ubuhanga bw’abahanga mu by’imyobo ndetse n’ubufasha bw’ingabo na polisi kugira ngo bagere ku bantu bashobora kuba bagihumeka.

