Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yahavugiye ko abanzi h’igihugu cye bakwiye kujya bazirikana ko kitajya cyibagirwa.
Netanyahu yahavugiye ijambo bamwe bavuga ko ari iryo kubwira Hamas ko yayitsinze, ko ubwo yateraga igihugu cye yakoze ikosa rikomeye cyane rizahora ryibukwa mu mateka.
Yavuze ko amateka azahora yerekana ko Abayahudi ari abo kubahwa, akemeza ko abanzi babo bakwiye guhora babatinya.
Ati: “Baturage ba Israel bagenzi banjye. Israel yongeye kuzuka. Iyi ntambara yaraduhenze, abantu bacu bayiguyemo ariko ubu abanzi bacu bamenye urwego rw’imbaraga zacu, babonye ko tudatsimburwa… Mbese bamenye ko bakwiye kurya umwungu bagasiba ibamba.”
Imbere ya Perezida Donald Trump, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yavuze ko abanzi h’igihugu cye bagomba kumenya kandi bakazahora bazirikana ko inkingi ya mwamba Israel yubakiyeho ari iyo kubaho kandi ikabaho ari igihugu gikomeye abanzi bumva bagakuka umutima.
Yavuze ko ubwo yatangizaga intambara kuri Hamas, intego yari iyo kuzagarura abantu bose Hamas yashimuse bazagaruka iwabo.
Ashima ko ubu ibyo byashobotse binyuze k’ubufatanye bw’ingirakamaro budasanzwe bwa Perezida Trump.
Netanyahu yashimye Trump ko atahwemye gushyigikira Politiki za Israel mu bihe byose byari bikenewe.