Nubwo ingabo za Congo ziherutse gutangaza ko niba FDLR idashyize hasi intwaro ku bushake, zizaziyambura ku ngufu, hari imbogamizi nyinshi zigaragazwa n’abahanga.
Umuhanga mu bubanyi n’amahanga akaba n’umwarimu wa Kaminuza Dr. Ismael Buchanan aherutse kubwira Taarifa Rwanda ko hari byinshi bizatuma bidakunda birimo n’ubushake buke bwa Leta ya Kinshasa.
Si uyu Munyarwanda wenyine ubibona atyo kuko n’abakurikiranira hafi ibibera muri kiriya gihugu bakibamo, nabo ari ko babibona.
Bavuga ko hari imbogamizi z’umutekano, iz’ibikoresho ndetse n’imikoranire ya dipolomasi izatuma bigorana.
Icya mbere kizagorana ni ukumenya ibice abo bantu bo muri FDLR baherereyemo kuko ibice byinshi barimo bigoye kugerwamo kandi bihuje n’ababituye kuva kera.
Bivugwa ko abenshi muri bo baba muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Walikale muri Kivu ya Ruguru, abandi bakaba mu bice bya Kivu y’Epfo gusa ntibizwi neza umubare n’imyirondoro yabo nyayo.
Radio Okapi yanditse ko indi mbogamizi izabaho ari iyo kujya kubashakira mu bice byamaze gufatwa na M23 kuko bishobora kuzakurura gusakirana k’uyu mutwe n’izo ngabo.
MONUSCO nayo nta bikoresho bihagije ifite byazatuma ifasha FARDC kurwanya FDLR.
Ingabo zayo zivugwaho kutagira ubutwari buhagije bwatuma zihangamura abo barwanyi bazi neza agace kaberamo imirwano.
Binavugwa kandi ko mu gihe cyo kubambura izo ntwaro byazakurura imirwano ikabera mu bice bisanzwe bituwe cyane bikaba byahitana benshi.
Hagati aho kandi hagomba kubaho imikoranire y’ibihugu kugira ngo kwambura abo bantu intwaro bizagerweho bityo amahoro azaboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi.