Mu Murenge wa Gashora mu Bugesera harateganywa kubakwa icyanya cy’inganda bita Tannery Park kizajya gitunganyirizwamo impu zigakorwamo ibikoresho by’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, itangaza ko mu Rwanda hari impu nyinshi ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi.
Mu kuzirinda gupfa ubusa, hari kurebwa uko hakubakwa icyanya cy’inganda kizazitunganya.
Ubusanzwe kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa mu bindi bihugu zigatunganywa hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kinini, abazinagurira mu Rwanda bakabona uko babikora.
Godfrey Gakire ushinzwe imishinga muri MINICOM yemeza ko kiriya cyanya cy’inganda kizaha abantu akazi bigakemura n’ikibazo cy’impu zitumizwa hanze.
Ati: “Inyigo iri gukorwa kandi hari ibiri gukorwa bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira n’ibwo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.”
Abatekinisiye bari kureba ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ibidukikije no kubirengera n’ibindi.
MINICOM yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza, ibyo bikaba bigomba guhagarara.
Jean D’Amour Kamayirese uyobora Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association) ashimira Leta ko iri gutegura ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku mpu kandi ko hari byinshi biteze kuri uru ruganda.
Agira ati: “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego tubarizwamo, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze.”
Asanga kuba batazongera gutumiza impu hanze bizatuma babika amafaranga bikunganira igenamigambi ryabo.
Yatangaje ko ubwiza bw’impu z’u Rwanda butuma abo muri EAC baza kuhazihahira.
Ubu ibiciro by’uruhu byarazamutse bishimisha aborozi kuko rwavuye ku Frw 150 rugera ku Frw 400.
Urw’ihene rwaguraga Frw 200 Frw ubu ruragura Frw 1,300.
Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (Rwandese Association for The Promotion of Leather and Leather Products, RAPROLEP) nawe avuga ko bizeye ko bazungukira mu mikorere ya ruriya ruganda.
Avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaza ko uruhu rw’amatungo y’u Rwanda ari rwiza ariko kuba rudatunganyirizwa mu Rwanda bikaba imbogamizi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, izatangazwa ari uko inyigo yarangiye.
Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri BK Arena, Perezida Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka.