Mu kiganiro yahaye CBS, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko ibyo we na Trump basabye Hamas byumvikana neza. Ni ugushyira intwaro hasi, kandi ngo itabikora ijuru rizayigwira, gusa yo ntibikozwa.
Netanyahu abivuze nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri imirambo ine y’abantu ba Israel Hamas yari yaratwaye bunyago yari imaze gucyurwa iwabo, yanasuzumwe bikagaragara ko ari yo koko.
Mbere y’uko iza, yari yabanje gutinzwa n’abarwanyi ba Hamas biza gutuma ingabo za Israel zitangaza ko nibikomeza gutyo ziri bukumire ko hari andi makamyo y’ibiribwa n’imiti yinjira muri Gaza.
Bidatinze rero nibwo iyo mirambo yashyikirijwe Croix Rouge nayo iyishyikiriza ingabo za Israel, ubu imirambo umunani yonyie ikaba ari yo yamaze koherezwa muri iki gihugu.
Hagati aho, Israel nayo yahaye Hamas abarwanyi bayo yari imaranye igihe.
Nyuma y’uko ibyo birangiye, Netanyahu yabwiye uumunyamakuru uyobora ikiganiro kitwa CBS Mornings witwa Tony Dokoupil ko ikiri bukurikireho ari ugusaba Hamas kumanika amaboko, igashyira intwaro hasi bitaba ibyo ikabona ishyano.
Ati: “ Twatanze amahirwe kugira ngo amahoro aboneke. Icya mbere, Hamas igomba kurambika intwaro hasi, icya kabiri turashaka ko nta hantu na hamwe muri Gaza hazagaragara uruganda rukora cyangwa rubitswemo intwaro. Nibwo tuzaba tuzi ko nta kaga ka gisirikare hateje.”
Ibyo avuga birasa n’ibyo Donald Trump nawe yanditse kuri Truth Social by’uko niba Hamas idashaka gushyira intwaro hasi ku bushake, izabikoreshwa ku ngufu.
Trump ati: “Tuzazibambura kandi bizakorwa vuba ndetse wenda bikoranwe ubukana. Gusa bazazishyira hasi.”
Hamas yo ivuga ko ibyo kumanika amaboko igashyira intwaro hasi burundu bitarimo.
Nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’amahoro yasinyiwe mu Misiri cyo guhererekanya imfungwa n’abatwawe bunyago kirangiye, hagiye gukurikiraho icya kabiri kandi kigoye kurushaho.
Ni icyo kwambura intwaro imitwe yose yo muri Gaza, hagahinduka ahantu hatarangwa ibikorwa bya gisirikare bityo bigatanga uburyo bwo gushyiraho Guverinoma y’agateganyo y’Abanya Palestine.
Imbogamizi mu cyiciro cya kabiri
Si ubwa mbere icyiciro cya kabiri k’ibikubiye mu masezerano y’amahoro hagati ya Hamas na Israel cyaba gihuye n’inzitizi kuko muri Mutarama, 2025 nabwo byaranze.
Ikibazo gihari ni uko hari imibiri y’abaturage ba Israel bajyanywe bunyago na Hamas ubu itazi aho iherereye.
Ikindi ni uko raporo zimwe zivuga ko hari ubushake buke haba kuri Hamas no kuri Israel bwo kwinjira mu cyiciro cya kabiri no kugishyira mu bikorwa.
Ikinyamakuru Al-Ain cyo muri Leta ziyunze z’Abarabu cyanditse ko abarwanyi ba Hamas basanga byaba ari ubupfapfa baramutse bashyize intwaro hasi bakayamanika.
Ndetse kuwa Gatandatu hari umwe mu bayobozi babo wavuze ko ibyo gushyira intwaro hasi bitari mu byo baganira na Israel na Amerika.
Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru amaze kwakira mugenzi we wa Amerika mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Trump ari yo mahirwe ‘ya nyuma’ yatuma Uburasirazuba bwo Hagati bubona amahoro.
Nubwo Trump yaba ashaka ko Gaza itekana, hari ikibazo gikomeye cy’uko abayiyoboye mu gihe cyatambutse muri iki gihe bataremeranya ku mugambi we ngo bemere ko wazagira akamaro kuri Palestine yose.
Kutumvikana kwabo gutiza umurindi Hamas kuko ari yo itegeka Gaza guhera mu mwaka wa 2007 ubwo yatsindaga amatora yari ihanganyemo na Fatah yayoborwaga na Yassef Arafat.
Hamas nitinda kubona no koherereza Israel imirambo y’abantu bayo bizayirakaza bitume igira ibyo ihindura mu byo yemeye kugeza ubu ngo amahoro agaruke.
Intambara imaze iminsi muri Gaza yarayisenye cyane ku buryo Croix Rouge ivuga ko kubona imirambo y’abantu bagwiriwe n’inkuta z’inzu zasenywe n’ibisasu bizasaba igihe kirekire.


