Ngaruko Kelly: Miss Burundi 2022

Uyu mukobwa wari wariyamamaje afite umushinga wo kuzamura imibereho y’Abarundi bafite imibereho iciriritse niwe watorewe kuna Miss w’u Burundi mu mwaka wa 2022. Yungirijwe n’uwitwa Sezerano Arlène Antoine na Isimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri.

Miss Burundi yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis. Azahembwa kandi Miliyoni 3 FRB ( Franc Burundais) buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka.

Azarihirwa kandi amashuri mu gihe cy’’umwaka byose bikazakorwa na Madamu Angeline Ndayishimiye.

Ngaruko ubwo yambikwaga ikamba

Umufasha wa Perezida Ndayizeye kandi niwe watanze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Burundi azagabanywa bariya bakobwa bahawe amakamba.

- Advertisement -

Sultan Suleiman, ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise riri mu bategura Miss Burundi, yabwiye BBC ko gutorwa nka Miss hashingirwa ku ‘mushinga mwiza gusumba abandi.’

Yavuze ko ‘ubwiza, umuco n’akaranga’ biri mu bigenderwaho “ariko si byo biza imbere ya byose”, ahubwo akamaro umushinga ufite ku gihugu.

Mu Burundi baratora Miss 2022 mu gihe mu Rwanda ho  byajemo rwasererera yatewe n’uko hari bamwe mu bakobwa batinyutse kuvuga ko uwari uyoboye Ikigo cyabiteguraga yabakoreraga ihohotera rishingiye ku gitsina.

Idosiye y’uyu musore witwa Dieudonnée Ishimwe wari uzwi nka Prince Kid iherutse kugezwa mu bushinjacyaha itanzwe n’ubugenzacyaha kuko ari bwo bwamufashe.

Ibye byabaye inkuru ikomeye kuko yagarutse n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abagize Inteko yaguye ya FPR Inkotanyi yateranye mu minsi micye ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version