Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Asanga Bitaraba Ngombwa Ko Hashyirwaho Minisiteri Y’Itangazamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ngirente Asanga Bitaraba Ngombwa Ko Hashyirwaho Minisiteri Y’Itangazamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ngirente avuga ko nibigaragara ko Minisiteri y'itangazamakuru ikenewe, izashyirwaho
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko igihe cyo gushyiraho Minisiteri y’itangazamakuru kitaragera kuko hasanzwe hari urundi cyangwa izindi nzego zita kuri uyu mwuga.

Yabwiye itangazamakuru ryari ryitabiriye ikiganiro yaraye arihaye ko kuba itangazamakuru riri gutera imbere ndetse rimwe rikagukira mu ikoranabuhanga ubwabyo ari byiza ariko ko igihe cyo gushinga Minisiteri yihariye irishinzwe kitaragera.

Ati: “Ntabwo buriya Minisiteri ari yo ikora akazi, icyangombwa ni uko haba hari urwego uru n’uru rwa Leta rukora iyo regulation, rukurikirana icyo gikorwa. Naho uvuze ko ikintu cyose cyakuze ugiye kugikorera Minisiteri, wazagira Minisiteri 1000”.

Dr. Edouard Ngirente avuga ko nibiba ngombwa iyo Minisiteri yazagarukaho, ariko akemeza ko bizasaba kureba niba ari ngombwa ‘koko’.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ngirente kandi yavuze ko hari ubwo Leta ibireba igasanga hakenewe gushyirwaho Minisiteri runaka kubera inshingano zihariye mu gihe runaka, hanyuma  izo nshingano zarangira ikavanwaho.

Avuga ko ibyo biri mu mikorere ya Leta y’u Rwanda, akungamo ko kuba itangazamakuru ryarakuze ari byiza ariko ko icyo Guverinoma ishaka ari uko rikora kinyamwuga, rigakora akazi karyo neza.

Ibigori si affaire ya Leta…

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko ku byerekeye umusaruro w’ibigori ukunze kuba mwinshi mu gihe runaka ariko ukabura abaguzi, icyo Guverinoma ikora kandi izakora ari gukomeza gukorana n’abahinzi ngo babone aho bawugurisha.

Yavuze ko Guverinoma itafata ubuhinzi nka ‘affaire’ yayo ahubwo ko ari ikintu cyagenewe abikorera ku giti cyabo ngo bakigiremo uruhare, Leta ibunganire aho bikwiye.

- Advertisement -

Mu mezi make ashize, umusaruro w’umuceri wabaye mwinshi hirya no hino mu Rwanda ndetse umwe wangirikira ku mbuga aho wasaruriwe.

Perezida Paul Kagame yaje kubikomozaho, avuga ko bidakwiye ko umuntu ahinga igihingwa yashishikarijwe hanyuma yakweza akabura isoko kandi Leta ari yo yabimushishikarije.

Nyuma y’ijambo rye, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahise ishakira isoko uwo muceri, uhabwa ibigo by’amashuri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ngirente kandi yavuze ko kwegura kw’abayobozi kumaze iminsi kuvugwa hamwe na hamwe mu Rwanda ( Karongi na Rusizi) ari kimwe mu byerekana ko iyo umuntu adashoboye, aba agomba kubyemera, agasubiza Leta inshingano yamuhaye.

Yasobanuye ko kuba mu Rwanda hari abayobozi begura ku bushake nta kibazo gikomeye kibirimo.

Bigaragaza ko imyumvire yabo imaze kuzamuka ku buryo iyo babonye ko batagishoboye kubahiriza inshingano bahawe, bahitamo kuzivamo bakajya gukora ibyo bashoboye.

Kuri Ngirente, umuyobozi hari ibintu bitatu agomba kwitaho mu kazi ka buri munsi.

Ati: “U Rwanda rufite ibintu bitatu twese twiyemeje, gukorera Abanyarwanda, hari icyo cyo kuba tuvuga tuti ‘ni umuturage ku isonga’, hari ukuba dushaka ko ubumwe bw’Abanyarwanda budahungabana, bagahora bakorera hamwe nk’Umunyarwanda umwe, icya gatatu ni ugutanga serivisi neza. Ese abo Banyarwanda dushyira ku isonga turabakorera? Iyo ari kwaka icyangombwa, iyo ari kwaka serivisi uyimuhera igihe?”

Mu Karere ka Karongi hamaze hafi amezi atatu havuzwe ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye hari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe.

Ntibyatinze mu Karere ka Ngoma naho havugwa urupfu rw’umugore wishwe urw’agashinyaguro acubwa umutwe, igihimba bagita mu kimpoteri, umutwe bawuta mu bwiherero.

Inzego zarakurikiranye ababikekwaho barafatwa.

TAGGED:AbanyarwandaAbayobozifeaturedItangazamakuruNgirenteUbuhinziUbukunguUmuceri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Espagne Yanze Gufasha Amerika Guha Israel Intwaro
Next Article FPR Inkotanyi Igiye Gutora Abayobozi ‘Mu Zindi Nzego’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?