Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente atangiza iyi nama.

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko uruhare Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, cyagize mu guhuza ibihugu bya Afurika ari urwo gushimwa.

Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu gikorwa cyo gutangiza Inama mpuzamahanga y’Ihuriro Nyafurika ry’ibigo bitwara abantu mu ndege, African Airlines Association (AFRAA).

Avuga ko iyo urebye intera Rwandair yateye mu guhuza ibihugu bya Afurika usanga ari iyo gushimwa.

Iki kigo muri iki gihe(2025) gitanga serivisi ahantu 107, harimo ingendo gikora kitagize ahandi gica n’izo gikora kibanje guca ahandi.

- Kwmamaza -

Minisitiri w’Intebe avuga ko kugeza ubu hari abantu 2,000 basabye ko bahugurwa ngo bigishwa na Rwandair gutwara indege, asanga iyi mikoranire itanga icyizere ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu gihe kiri imbere.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko intego y’u Rwanda ari uko ruhinduka urutirigongo rw’ubwikorezi bukoresha indege mu Karere ruherereyemo.

Avuga ko ubwo bwikorezi buzagendana no kuzamura ubucuruzi no guhanga udushya.

Ati: “Ubu turi kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, tukubaka n’ikibuga cya Bugesera kugira ngo tuzamure urwego rw’ubwikorezi buciye mu kirere”.

Icyakora, Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rudakora ibyo rwonyine, ahubwo rukorana n’Afurika muri rusange mu kuzamura ubuhahirane.

Kugenda muri Rwandair byishmirwa na benshi.

Ni nayo mpamvu rukorana n’ibindi bihugu mu miryango y’ubucuruzi nka Single African  Air Transport Market (SAATM) n’isoko ryagutse rya Afurika  bita African Continental Free Trade Area (AFCFTA) nk’uko Ngirente abyemeza.

Asanga kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa ko politiki zikorwa zigomba guhuza ibintu bitandukanye bigendanye no kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu by’uyu mugabane.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika rwahaye akazi  abantu miliyoni umunani.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kitezweho kuzazamura urweego rw’ubuhahirane muri Afurika.

Mu mwaka wa 2023 rwinjirije uyu mugabane Miliyari $75.

Kugira ngo ibyo bizakunde ariko, Leta zigomba gukorana, hakabaho koroherezanya ku misoro n’amahoro no gukuraho imbogamizi mu rujya n’uruza rw’abantu.

Indi wasoma:

Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version