Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Avuga Ko Amabuye Y’Agaciro Agomba Kubyazwa Umusaruro ‘Kurushaho’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngirente Avuga Ko Amabuye Y’Agaciro Agomba Kubyazwa Umusaruro ‘Kurushaho’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2022 2:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi igisigaye ari uko acukurwa mu buryo butanga umusaruro urambye.

Birumvikana ko gucukura amabuye y’agaciro bigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije no gukora k’uburyo ‘adashira.’

Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gasegereti ni ryo buye ry’agaciro ricukurwa mu Rwanda kurusha andi

Ni icyumweru abakora mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora mu kwita ku bidukikije, abikorera ku giti cyabo bakora mu rwego rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bazicara bakaganira uko uru rwego ruhagaze mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu gucukura amabuye y’agaciro hagomba gukorwa k’uburyo ubutaka acukurwamo butangirika cyane kandi umusaruro uvuyemo ukaba ari umusaruro urambye.

Ati: “ Urwego rwacu rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntirurabyazwa umusaruro wose uko wakabaye. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo uru rwego rwuzamurirwe ubushobozi bityo rutange umusaruro urambye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Petelori na Gazi Ambasaderi Yemima Karitanyi avuga ko abakora mu kigo ashinzwe bafite intego yo kuba abakozi bakora neza birinda kwangiza ibidukikije ari nako babishishikariza n’abandi.

Yemima Karitanyi

Karitanyi avuga ko mu kazi kabo ko gucukura umutungo kamere(harimo n’amabuye y’agaciro),  intego iba ari ukugira ngo bahe isoko ibyo rikeneye mu rwego rw’ingufu ariko nanone birinda kwangiza ibidukikije kuko ari yo ngobyi ihetse byose.

Uretse Zahabu n’andi mabuye y’agaciro, na Diyama iri hafi…

- Advertisement -

Kugeza ubu ibuye ry’agaciro rya Gasegereti niryo ricukurwa cyane mu Rwanda.

Icyakora Taarifa yamenye ko mu Turere twa Ngororero, Rutsiro, Muhanga na Ruhango habonetse irindi buye ry’agaciro bita Lithium riri mu mabuye ashakwa cyane ku isi.

Lithium ni ibuye abahanga babyaza imbaraga zikoreshwa mu modoka zitwarwa n’amashanyarazi.

ku byerekeye zahabu, Mu Rwanda iri buye riboneka mu ishyamba rya Nyungwe ariko biracyagoranye kuyicukura kubera ko bisaba kwigengesera cyane ngo utangiza ibinyabuzima biba mu Nyungwe kuko ari Pariki y’igihugu.

Ahandi  haba Zahabu ni ahitwa Miyove mu Karere ka Gicumbi ariko gakora no ku Karere ka Burera.

Hagati aho u Rwanda rugura zahabu idatunganyije mu bihugu biyifite ku bwinshi rukayitunganyiriza mu nganda zarwo hanyuma rukayigurisha iyunguruye neza.

Ibivuye mu kuyiyungurura, nabyo bibyazwa umusaruro kuko bivamo umuringa ari wo mu Cyongereza bita silver cyangwa argent mu Gifaransa.

Hari andi makuru avuga ko hari abashoramari bifuza kuzubaka mu Rwanda uruganda rutunganya diyama ikajya ivanwa hanze yarwo igatunganywa  nyuma ikagurishwa ku bayishaka aho baba bari hose ku isi.

Hari abashoramari bashaka kuzubaka uruganda rutunganya diyama mu Rwanda.

 

TAGGED:AgaciroAmabuyeDiyamafeaturedMinisitiriNgirenteZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pologne Irifuza Gushora Mu Rwanda No Kuhafungura Ambasade
Next Article Uganda: Bapfukamye Basaba Museveni Kuziyamamariza Manda Ya Karindwi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?