Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Yasabye Aborozi Kongera Amata Baha Uruganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Yasabye Aborozi Kongera Amata Baha Uruganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2024 6:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rukora ifu mu mata y’inka yavuze ko bikwiye ko umukamo uzamuka ukaba wagera cyangwa ukarenga litiro 40 ku munsi.

Avuga ko bikwiye ko aborozi baha inka ibiribwa bituma umukamo wiyongera ukaba wava kuri litiro eshanu ukazamuka ku kigero kinini kurushaho.

Ngirente avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke ari ngombwa ko amatungo yitabwaho, agahabwa ibiribwa, imiti n’ibindi bituma umukamo uzamuka abantu bakihaza mu mata ariko bakanasagurira ruriya ruganda ruri mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Muri urwo rwego twongeye gusaba aborozi korora neza inka zitanga umukamo utubutse kugira ngo uru ruganda ruzabone amata ahagije rutunganya”.

Ku ruhande rundi, Ngirente ashima ko hari aborozi ‘benshi’ bamaze kugirana amasezerano n’uruganda rw’Inyange yo kurugemurira amata.

Ashima ko ibyo bishingiye ku masezerano bikaba ikintu cyo kwishimira kandi abizeza ko umukamo nk’uwo utazabura isoko.

Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe kandi igikomeje gufata ingamba zigamije kuzamura umukamo hagamijwe kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata no  kubaka ubushobozi bw’aborozi.

Avuga ko icyo Guverinoma y’u Rwanda ishaka ari uko ubworozi burushaho kuba umwuga ubyara inyungu utunze nyirawo.

Hirya no hino mu gihugu, binyuze mu mishinga itandukanye, aborozi bahawe imbuto y’ubwatsi bugezweho banahabwa n’icyororo cy’inka zitanga umukamo uhagije, Ngirente akemeza ko Leta yakomeje gufasha aborozi bose bo mu Rwanda mu kurwanya indwara mu matungo.

Ku byerekeye ubuzima bw’amatungo, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente asaba aborozi ko igihe cyose havuzwe icyorezo mu matungo, ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati yabo na Leta kugira ngo gikumirwe kandi kirwanywe mu matungo yamaze kwandura.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyo byorezo bivuka kandi bigakwira vuba, Ngirente yagiriye aborozi inama yo gukomeza kororera mu biraro.

Kororera mu biraro bigira akamaro mu kongera umukamo no gukoresha neza ubutaka.

Uruganda rwa Inyange rwuzuye rutwaye miliyoni $ 51.

Ruri mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

TAGGED:AboroziAmatafeaturedNgirenteNyagatareUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Bujakera Yavuze Akaga Yaboneye Muri Gereza
Next Article Min Dr. Mujawamariya Yirukanywe Muri Guverinoma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?