Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Intebe muri Guverionoma y’u Rwanda yasimbuwe; ashimira Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu gihe yari amaze ayoboye abandi ba Minisitiri.
Kuri X, Ngirente yanditse ko mu myaka amaze muri izo nshingano yungutse byinshi, ayiboneramo ubumenyi bwamufashije kuzuza neza ibyo yari ashinzwe.
Uwamusimbuye Dr. Justin Nsengiyumva yigeze kuba umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road hari mu mwaka wa 2016.
Muri Minisiteri y’uburezi yahabaye Umunyamabanga Uhoraho hari muwa 2008 kandi hagati y’umwaka wa 2005 kugeza mu wa 2008 yari mu nshingano nk’izi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.
Ni umuhanga mu bukungu kuko abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester yo mu Bwongereza.
Kimwe mu byo Dr. Edouard Ngirente azibukirwaho ni uburyo bwe bwo gusobanura ibijyanye n’ubukungu bwumvikanagamo n’urwenya kandi bisobanutse neza.
Ubwo aheruka mu Nteko ishinga amategeko, Abadepite bakamubaza iby’uko nta mushaharafatizo uri mu Rwanda, yabasubije ko kuwushyiraho ari ikibazo kigoye kuko bivuze ko n’umukozi wo mu rugo yajya ahembwa angana atyo kandi wenda yenda kungana n’ay’umukoresha.
Kuri we, ibyo byaba ari ikibazo kuko byasaba ko na shebuja asaba abamukoresha kumuzamurira umushahara bikaba byavamo umutwaro ukomereye igihugu.
Mu mpera za 2017 nibwo yasimbuye Dr. Anastase Murekezi mu nshingano za Minisitiri w’Intebe.
Nsengiyumva yaje muri uyu mwanya avuye muri Banki y’igihugu aho yari Guverineri wayo wungirije Soraya Hakuziyaremye usanzwe uyiyobora.
