Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Abahinzi B’Ibigori Barahangayitse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ngoma: Abahinzi B’Ibigori Barahangayitse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2025 8:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hari impungenge ko ibigori bizarumba
SHARE

Izuba ryinshi ryatse mu Mirenge y’Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda ryumishijje ibigori ku buryo ababihinze bafite impungenge zo kuzarumbya. Ubuyobozi bwo bubizeza ko nta nzara bazagira.

Bari bizeye kuzeza neza mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A ariko ubu barataka ko izuba rishobora kuzakoma mu nkokora gahunda bari barihaye.

Guhera muri Nzeri kugeza mu mpera z’Ukwakira, 2024 henshi mu Rwanda havuye izuba ritari ryitezwe, ryumisha imyaka myinshi harimo n’ibigori.

Twababwira ko  muri uko kwezi ari nabwo hatangizwa igihembwe cy’ihinga cya mbere bita 2025 A.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nubwo iryo zuba rizagabanya umusaruro ariko nta nzara rizateza.

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko nubwo icyo kibazo gihari, nta gikuba cyacitse k’uburyo abantu bakuka umutima ko inzara izabarembya.

Ati: ‘‘Twagize ibibazo kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Ntabwo iki gihembwe byagenze neza, habayemo izuba ryinshi imvura itinda kugwa.  Twagerageje guha abaturage imashini zuhira kuko twari tunafite moteri 69. Abaturage muri gahunda ya ’Nkunganire’ twabafashije kugura izigera kuri 400 kandi zadufashije mu kuhira ahashobokaga.’’

Muri Ngoma hari hegitari 4000 zuhiwe  muri hegitari ibihumbi 21 zahinzweho ibigori kandi abatangiye kuhira kare bagize amahirwe imvura iraboneka nubwo yasanze hari ibyarangije kwangirika.

Mapambano yahumurije abaturage ko hari ahandi henshi abahinzi bejeje bityo ko umusaruro ushobora kuzasaranganywa aho bizagaragara ko weze ku bwinshi, bagasangiza abandi.

Imirenge yejeje kurusha indi ni iya Zaza, Sake, Rukumberi na Gashanda.

Imibare itangwa nawe ivuga ko ibigori bihingwa muri Ngoma bizatuba ho toni 8,000.

Ati: ‘‘Ubushize twejeje toni ibihumbi 73 z’ibigori, ubu rero tuzeza nka toni ibihumbi 65,  ibigori hazagabanyukaho toni 8000 ariko ni uguteganya, nta kibazo cy’amapfa tuzagira kuko aho imvura yagwiriye yagerageje gutabara mu buryo bufatika”.

Mu rwego rwo kwirinda kuzazahazwa n’inzara, asaba abaturage guhunika umusaruro bazabona, bakawushyira mu bwanikiro 113 buri hirya no hino muri Ngoma.

Ati: “Ubu turi mu mwanya mwiza wo kubaka ubwanikiro bw’ibiti mu ngo zacu kugira ngo twitegure isarura ry’ibigori ku buryo tuzabirinda kwangirika bitume n’abaguzi baduhera ku giciro cyiza. Icya kabiri turabasaba kutazagurisha ibigori ngo biyibagirwe. Yaba ibigori n’ibishyimbo ntabwo dukwiriye kwiyibagirwa”.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A mu Karere ka Ngoma bahinze ibigori ku buso bungana na hegitari 21.315, ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari 21,000.

Ibindi bihingwa abaturage bakunze guhinga cyane ni urutoki ruri kuri hegitari 28,000; inanasi ziri kuri hegitari 4,800 n’umuceri uhingwa kuri hegitari 1,600.

TAGGED:AbahinziIbigoriMapambanoNgoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuki CAF Imaze Gusubika CHAN Inshuro Ebyiri?
Next Article Nyarugenge: Yahengereye Umugabo We Asinziriye Aramutema Bikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?