Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko ibikoreshobike mu nkiko zisumbuye n’iz’ibanze biziyongera hagendewe ku mikoro y’igihugu. Intego yabyo ni kugira ngo ubutabera burusheho gukorwa kinyamwuga.
Dr. Faustin Ntezilyayo yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’uruzinduko rw’akazi yakoreye mu Karere ka Ngoma.
Yeretswe imikorere y’inkiko zo muri kariya karere, abwirwa n’imbogamizi abazikoramo bahura nazo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yaganiriye n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko bo mu ifasi urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukoreramo.
Yashimye imikorere n’ubwitange bw’abakozi byabo, abasaba gukomeza kwimakaza ukuri mu byemezo bafata.
Imwe mu mbogamizi abacamanza n’abanditsi b’inkiko bamugejejeho imbogamizi zikwiye kwitabwaho kugira ngo inshingano zabo zisohozwe neza.
Ku ikubitiro harimo ibikoresho bike.
Yabasezeranyije ko ibyo bikoresho bazaboneka mu gihe kiri imbere, ariko bikazashingira ku mikoro igihugu kizaba gifite.
Ibikoresho bike mu nkiko z’u Rwanda si umwihariko w’i Ngoma kuko n’ahandi hagaragara iki kibazo.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukorera mu ifasi y’urukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana rukagira inkiko enye z’ibanze nk’uko RBA ibyemeza.