Rubavu: Bafashwe Bacukura Amabuye Y’Agaciro Mu Buryo Butemewe

Abasore babiri baherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ibasanze bacukura amabuye y’agaciro yitwa Beryl.  Umwe afite imyaka 32 undi afite imyaka 22 y’amavuko.

Basanzwe mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Burushya mu Mudugudu w’Intwari mu kirombe kigenzurwa n’ikigo gicukura amabuye kitwa CEMINYAKI Mining.

Abashinzwe kurinda umutekano wa kiriya kirombe nibo babwiye Polisi ko hari abantu baza kuhacukura amabuye mu buryo butemewe.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo avuga ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano muri icyo kirombe.

- Kwmamaza -

Ati: “Ahagana saa tanu n’igice z’ijoro nibwo twahawe amakuru n’abashinzwe umutekano w’ikirombe cya Nyamyumba, ko hari abantu bane barimo gucukura amabuye mu buryo butemewe. Twateguye igikorwa cyo kubafata nibwo twafashemo babiri  bari bamaze gucukura amabuye apima ibilo 35.”

Avuga n’ubwo hafashwe babiri, hari abandi bagishakishwa.

CIP  Rukundo yibukije abaturage ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bitangirwa ibyangombwa n’inzego zibishinzwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamyumba ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version