Ngoma: Basengera Mu Buvumo Bise GABANYIFIRITI

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bwikomye abaturage bo mu Kagari ka Gahima basesera mu buvumo bise ‘Gabanyifiriti’ bakajya gusengeramo.

Jean Claude Singirankabo uyobora uyu Murenge yabwiye Taarifa ko hari inama iri bumuhuze  n’abaturage mu Nteko rusange akaba ari buze kubigarukaho.

Avuga ko buriya buvumo busanzwe bukoreshwa n’abaturage baba bumva ko ari ho amasengesho yabo azumvwa n’Imana.

Bitwikira ijoro bakajya gusengera mu buvumo

Yabwiye Taarifa ko batanze amabwiriza ko buriya buvumo bugomba kurindwa ko hari undi ubusubiramo.

Ati: “ Amabwiriza ni uko nta muturage uri buhasubire. Ntidushaka ko hari umuntu wacu wahagirira ikibazo. Imana ntibayisengera mu mwobo.”

Jean Claude Singirankabo

Ubu buvumo buherereye mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma nabwo bwatangaje ko bitemewe ko abantu basengera mu buvumo kubera ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuri Twitter bwanditse buti: “…Niyo mpamvu abantu bose tubagira inama yo kujya gusengera mu nsengero zujuje ibyangombwa. Ubwo buvumo twafashe ingamba zo gukumira umuntu wese ujya kuhasengera kuko hatemewe.”

Aba bantu batuye mu Kagari ka Gahima, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma

Gusenga mu buryo bukemangwa bimaze iminsi bivuzwe no mu Karere ka Musanze aho abaturage baturutse mu Turere 13 tw’u Rwanda bajya gusengera mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Muhoza.

Polisi yaraje iburizamo icyo gikorwa kubera ko kitari gikurikije amategeko.

SP Jean Bosco Mwizeneza uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye itangazamakuru ko iyo abantu basabye uruhushya rwo gusengera ahantu hadasanzwe hasengerwa, bikagaragara ko kuhasengera nta cyo bihungabanya, ababisabye barabyemererwa kandi bagacungirwa umutekano.

Amafoto@Radio/TV 10

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version