Ngoma: Indwara Y’Ubuganga Yugarije Amatungo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko mu Karere hari amatungo 18 zamaze kugaragaraho indwara y’ubuganga.

Iyo inka itavujwe vuba na bwangu iraremba bikayiviramo urupfu.

Ubuganga ni indwara abahanga bita Rift Valley Fever.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, amatungo yagaragaragaho ubu burwayi yari inka zirindwi, intama enye n’ihene eshanu yose, akaba ayo  mu Mirenge ya Kazo, Mutenderi na Rurenge mu karere ka Ngoma.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe kurwanya indwara,

Dr.Fabrice Ndayisenga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri RAB yabwiye Kigali Today ko  indwara ikigaragara bihutiye gukingira amatungo bahereye mu Mirenge yagaragayemo.

Ibyo kuyakingira byatangiye mu mpera za Kanama, kandi kuva icyo gihe hamaze gukingirwa  gukingirwa inka 2,165 ku 10,999 ziteganyijwe bingana na 32%, ihene 6,144 ku 20,972 bingana na 32.5% ndetse n’intama 101 ku 1,028 bingana na 56.8%.

Ndayisenga avuga ko gukingira amatungo bizakomereza no mu yindi mirenge 12 mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma.

Ubwo yasobanuraga igitera iyi ndwara, Dr. Fabrice Ndayisenga yavuze ko ari umubu.

Yasabye aborozi kujya boza amatungo yabo kenshi byibura kabiri mu Cyumweru kandi bakanayakingiza mu gihe cyagenwe.

Uriya mukozi wo muri RAB avuga ko kugira ngo amatungo abe atekanye, ari ngombwa ko yozwa kabiri mu Cyumweru( babyita kuyafuherera) kandi agakingizwa buri mwaka.

Aborozi basabwe kugana ba Veterineri bakabasuzumira amatungo kandi ayo basanze arwaye bakayavura.

Amatungo arwaye ubuganga araramburura iyo ahaka, akarangwa no kugira umuriro mwinshi no kuzana amaraso mu mazuru.

Ikindi abaganga basaba ni uko abantu bakwirinda gukora ku matungo arwaye kuko ashobora kubanduza iyo ndwara binyuze mu gufata mu maraso yayo cyangwa ku yandi matembabuzi.

Abagirwa inama kurusha abandi ni ababazi bayo cyangwa abandi bakunda kurya akaboga.

RAB isaba abaturage kwihutira kumenyekanisha itungo ryose rikekwaho cyangwa ryagaragaje ibimenyetso byihariye by’indwara y’ubuganga birimo kuramburura, kuva amaraso mu mazuru, bakabwira ubuyobozi bubegereye.

Yasabye kandi ko amatungo yuza (inka, ihene n’intama) yose ari mu gace kanduye (Umurenge wa Kazo) aguma aho yororewe.

Iki kigo kivuga ko nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi, ridafite uruhushya rutangwa na muganga w’amatungo ubishinzwe rwemeza ko iryo tungo ari rizima kandi rugaragaza aho rigiye.

Aborozi b’inka, ihene n’intama basabwe gukoresha imiti yica imibu ikwirakwiza iyi virusi binyuze mu gufuherera amatungo, gusiba ibinogo by’amazi, gutema ibihuru biri hafi y’ibiraro, kwambara imyenda n’ibikoresho by’ubwirinzi ku bita ku matungo akekwaho uburwayi ibi bigakorwa mu kwirinda ko ayo matungo yakwanduza abantu.

Ku ruhande RAB ivuga ko kubaga amatungo bidahagaritswe muri Ngoma.

iryo tungo rigasuzumwa hafatwa amaraso ko ritanduye indwara y’ubuganga ibisubizo bikaboneka mu gihe kitarengeje amasaha 24 akaba aribwo yemererwa kubagwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version