Uko Afurika Ikomeje Kuzirikwa Ku Ngoyi Y’Umwenda

Bamwe bavuga ko amategeko arusha amabuye kuremera ariko hari nuzakubwira ko umwenda nawo uremera kurusha byinshi mu byo tuzi.

Nk’ubu umwenda Afurika ifitiye abagurije ibihugu byayo mu mwaka wa 2022 wariyongereye ugera kuri miliyari $149.4, uyu ukaba umwenda munini cyane ibi bihugu byagize mu myaka 30 yabanje.

Ahanini ibi byatewe n’ingaruka za COVID-19, intambara y’Uburusiya na Ukraine n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku musaruro w’imbere mu bihugu ndetse no kubyo byohereza hanze.

Imibare iherutse gutangazwa na Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyohereza n’ibitumizwa hanze yitwa African Export-Import Bank (Afreximbank) igaragaza ko uretse Afurika  y’Uburasirazuba, ibindi bice by’uyu mugabane bifite imyenda iremereye cyane.

Ku byerekeye ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Kenya na Tanzania nibyo bifite imyenda ihanitse kurusha bigenzi byabo bahuriyemo.

Raporo ivugwamo iyi mibare ivuga ko muri rusange ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika byazamuye umusaruro wabyo mu myaka irindwi ishize bituma bidafata imyenda ikabije.

Muri icyo gihe cyose, umusaruro mbumbe wabyo wazamutse ku kigero cya 54.5% naho ibihugu byo muri Rwagati muri Afurika bizamura umusaruro mbumbe ku kigero cya 35.4%.

Igice cya Afurika cyagize umusaruro wazamutse neza nyuma y’icyo mu Burasirazuba bw’uyu mugabane, ni igice cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ibice byo mu Majyaruguru y’Afurika byashyizwe ku mwanya wa gatatu mu gihe ibyo mu gice ibyo mu Majyepfo byo ari ibya kane umuntu yakwita ibya nyuma.

Abakoze iriya raporo bise State of Play of Debt Burden in Africa 2024: Dynamics and Mounting vulnerability, bavuga ko umwenda muri rusange muri Afurika wazamutseho  miliyari $112.2 na miliyari $100.2 hagati y’umwaka wa 2021 na 2020 naho mu mwaka wa 2022 ugera kuri miliyari $ 149.4.

Uyu mwenda wadindije ishoramari kandi bituma abaterankunga bagenda biguru ntege mu guha ibihugu bya Afurika umwenda byashakaga.

Ibi kandi bijyanirana nuko abakoze buriya bushakashatsi basanze mu bihugu 52 bakoreyemo ubushakashatsi, ibitari biremerewe cyane n’umwenda byari biri mu nzira yo kugera kuri urwo rwego.

Mu magambo y’abahanga bakoze iriya raporo, ibibazo by’ubukungu bw’isi y’iki gihe nibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bikennye kandi mu buryo bw’umwihariko.

Ikibazo kiyongera kuri ibi ni uko no mu mwaka wa 2024 hazakomeza kubaho ibibazo bigendanye no kwishyura iriya mwenda kuko ibihugu byagurije Afurika byatangiye kwiga uko yabyishyura.

Kimwe mu bihugu bikomeye biguriza uyu mugabane ni Ubushinwa.

Umwenda Afurika ifitiye abayiguriza warazamutse cyane mu myaka 13 ishize kuko ugenekereje wazamutse ku kigero cya 39.3%.

Ni imibare ibarwa hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2020 ariko nanone waje kugabanuka mu mwaka 2023 ugera byibura kuri 68.6%.

Ntibyatinze ariko hagati y’umwaka wa 2022 na 2023 wazamutesho 1.3%.

Mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Kenya niyo ifite umwenda mugari kurusha ibindi kuko ifite uwa miliyari $ 305 mu gihe Tanzania ifite uwa miliyari $5.8.

Ibindi bihugu bifitiye abaterankunga imyenda iremereye ni Sudani ifite uwa miliyari $ 21.02, Zimbabwe ikagira uwa miliyari $ 8.2,  Libya ikagira uwa miliyari $ 3.2,  Zambia ikagira uwa miliyari $ 2.04.

The East African ivuga ko imibare itangwa muri raporo twavuze haruguru 3.8% by’umwenda wose Afurika ifite ari uwo igomba kwishyura Ubushinwa.

Zambia na Ghana nibyo bihugu bifitiye Ubushinwa umwenda munini.

Twabamenyesha ko muri iriya raporo u Rwanda rutagaragara mu bihugu bifite imyenda iremeye.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version