Ngororero: Ababyaza Bakurikiranyweho Gukomeretsa Uruhinja Rugapfa

Mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero haravugwa inkuru y’ababyaza babiri baherutse gutabwa muri yombi na RIB bakurikiranyweho gukomeretsa umwana wavukaga babonye apfuye baratoroka.

Byabereye mu bitaro bya Kabaya biherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Rurembo, iminsi ikaba igiye kuba 11.

Abafashwe na RIB ni Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na mugenzi we witwa Nyiranjemubandi Vestine w’imyaka 36.

Bombi bafashwe ku wa 29, Mutarama, 2024 bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ‘budaturutse ku bushake.’

- Advertisement -

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Hagenimana Jean Pierre w’imyaka 28 na Nyiranjemubandi Vestine w’imyaka 36, bakurikiranyweho iki cyaha.

Ruvuga ko yabataye muri yombi ku wa 29, Mutarama, 2024.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ‘hari umubyeyi wagiye kubyarira ku bitaro bya Kabaya, abyazwa nabo baganga nyuma baza gukomeretsa umwana barimo babyaza umubyeyi umwana yitaba Imana.

Umwana bamukomerekeje mu mutwe ubwo bongereraga nyina, bashakira umwana inzira.

Ryungamo ko bamaze kubona ibyo bakoze, bahita batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Kabaya muri Ngororero mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nibaramuka bahamijwe iki cyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu(6) ariko kitarenze imyaka ibiri(2)  n’ihazabu y’amafaranga kuva ku Frw 500,000 ariko atarenze Miliyoni Frw 2  cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version