Kamonyi: Yamaze Amasaha 29 Yagwiriwe N’Ikirombe Bamusanga Ari Muzima

Umugabo witwa Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko yatabawe akiri muzima nyuma y’amasaha 29 yagwiriwe n’ikirombe.

Mugenzi we wahuye n’ibi byago witwa Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko we yakuwemo yapfuye.

Ku wa 31, Mutamara, 2024 nibwo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Ndagwa, abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe.

Gafurafura Claver wabashije gutabarwa yakuwemo urutoki rwacitse ariko agihumeka.

- Advertisement -

Yavuze ko ibuye ryamuguye hejuru ari ryo ryaciye urutoki rwe.

Ubuyobozi bwahise bushaka uko agezwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye abaturage bitanze bashakisha uko bakura aba baturage mu kuzimu none birashobotse n’ubwo umwe yakuwemo yapfuye.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version