Antoine Ndayishimiye wo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arashakishwa n’inzego z’umutekano zimukurikiranyeho kwica murumuna we witwa Françosi Ryumugabe.
Iby’uru rupfu byabaye saa sita z;ijoro kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023.
Ikindi kandi ngo ni uko bapfaga ibibazo byo mu muryango.
Nyakwigendera yari afite imyaka 60 y’amavuko.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye itangazamakuru ko Ndayishimiye yakimbiranye n’umuvandimwe we bararwana, afata ibuye arimukubita muri nyiramivumbi ajyanwa kwa muganga agezeyo arapfa.
Nkusi avuga ko Ndayishimiye Antoine yamaze kwica umuvandimwe we ahita acika, inzego z’ubuyobozi zikaba zatangiye kumushakisha.
Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kubera ko bihanwa n’amategeko.
Avuga ko u Rwanda rufite inzego zishinzwe guhana abica amategeko bityo ko kwihanira ubwabyo ari ubwicamategeko.
Amakuru atangwa n’umuhungu wa nyakwigendera avuga ko bapfaga isambu basigiwe n’umubyeyi wabo.
Ndayishimiye yavugaga ko mukuru we agomba kumwongera isambu kuko iyo yahawe ku ruhande rwe ari nto.
Aho ngo niho hakomotse intonganya.
Ntibyarangiriye aho kubera ko haje kuririraho indi ngingo y’uko Ryumugabe ari we waroze Nyina wa Ndayishimiye( bari bahuje Se gusa) uherutse gupfa.
Umurambo wa Ryumugabe François wajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Muhororo mu gihe utegerejwe gusuzumwa.
Yasize abana batanu.