Ngororero: Ingo 24,000 Zigiye Kuzahabwa Amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko mu myaka itanu iri imbere buzaha ingo 24,000 amashanyarazi kugira ngo ziteze imbere.

Ni amakuru Meya w’aka Karere Christophe Nkusi yahaye bagenzi bacu ba The New Times.

Nkusi avuga ko izo ngo nizibona ayo mashanyarazi bizatuma umubare w’ingo zicaniwe mu Karere ayobora uva kuri 57.8% ugere ku 94%.

Icyizere cy’uko uwo mubare uragerwaho gishingiye ku ngingo y’uko hafi y’aka Karere hari kubakwa urugomero ruzagaha amashanyarazi hamwe n’Akarere ka Gakenke na Muhanga.

Kurwubaka bigize umushinga wiswe EPC Ngororero project (Engineering Procurement and Construction) watangiye muri Kanama, 2022 ukaba witezwe kurangia mu Ukuboza, 2024.

Ngororero kandi ifite amahirwe yo gutera imbere kubera imishinga izahubakwa ku nkunga ya Banki y’isi ndetse n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, iyo mishinga yose ikaba ifite agaciro ka miliyoni $25.

Abazungukirwa cyane n’iyi mishinga ni urubyiruko rwo muri aka Karere rwugarijwe n’ubushomeri.

Meya wa Ngororero avuga ko ahantu hose hageze amashanyarazi ibintu bihinduka, abahatuye bagatera imbere.

Yunzemo ko kuba Akarere ke kari mu turere tutagiraga amashanyarazi ku kigero cyo hejuru byakadindizaga cyane mu iterambere.

Abatuye aka karere nabo bishimiye ko uwo mugambi wo kubakwirakwizamo amashanyarazi uhari kandi bizeza abayobozi ko natangira kubageraho bazayabyaza umusaruro.

Ahantu hari hamaze igihe hataba amashanyarazi ni ahitaruye kuko kuzagera amapoto bigorana.

Icyakora ngo kuri iyi nshuro hazakorwa ibishoboka byose amashanyarazi ahagere, abahatuye biteze imbere.

Abo mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya muri aka Karere bari mu bataka cyane ko badafite amashanyarazi kandi ko bayakeneye.

Imibare iheruka yerekana uko imibereho n’imiturire by’Abanyarwanda  biteye, (Rwanda Population and Housing Census 2022) yerekana ko amashanyarazi ari muri Ngororero angana na 40%, ahandi hose hakaba ntayo wahasanga.

Abenshi mu bayituye iyo bwije bacana itoroshi, abandi bagakoresha buji cyangwa igishiri­ra.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version