Urwego Rw’Amabanki Mu Rwanda Rwishimira Intambwe Rwateye

Ihuriro nyarwanda ry’amabanki, Rwanda Bankers’ Association, rwatangaje ko amaze kugera ku rwego rwiza rw’imikorere ndetse ko afite uruhare ntagereranywa mu kuzamura ubukungu.

Ibi biherutse gutangarizwa mu nama yamurikiwemo raporo y’uko Banki nyarwanda zungutse n’uko ubuzima bwazo buhagaze muri rusange.

Iyo raporo yitwa State of the Banking Industry Report (SBIR), ikaba iherutse kumurikirwa muri Kigali Marriot.

Raporo y’uko Banki zihagaze mu Rwanda

Icyo gihe hari abayobozi batandukanye muri za Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda no hanze yarwo.

Hari kandi n’ibigo mpuzamahanga bizwi mu rwego rw’imari bisanzwe bikorana na Banki nkuru y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda rya za Banki witwa Francis Ntore yavuze ko ibikubiye muri iriya raporo byerekana uko uru rwego mu Rwanda ruhagaze, aho rugana ndetse n’ibyakorwa ngo rukomeze mu majyambere.

Yagize ati: “ Iyi raporo iratanga amakuru afatika yerekana uko urwego rwa banki zacu rwifashe, aho rugana n’icyakorwa ngo rukomeze guteza imbere abarugana”.

Ni raporo iba ikubiyemo uko banki zose zungutse, ahari ibyuho bikeneye kuzibwa kugira ngo uru rwego rutere imbere ndetse n’uko abafatanyabikorwa bazo ku rwego mpuzamahanga babona iryo terambere.

Visi Perezida wa mbere w’iri huriro Dr.Diane Karusisi ashima abakoze iyi raporo akavuga ko bayikoranye ubuhanga kuko ibiyikubiyemo byerekana ubuzima bwa banki nyarwanda muri rusange kandi bigaha abantu uburyo bwo kugira igikorwa ngo zikomeze zitere imbere.

Jean Bosco Iyacu uyobora ikigo cy’imari kitwa Access to Finance Rwanda (AFR) avuga ko ikigo ayobora kizakomeza gukorana n’abahanga bakora iriya raporo kugira ngo ikomeze kuba ingirakamaro mu bakora mu rwego rw’imari na za banki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version