Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Mwarimu Akurikiranyweho Kwica Uwamusabaga Indezo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngororero: Mwarimu Akurikiranyweho Kwica Uwamusabaga Indezo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2024 1:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umwarimu ufunganywe n’abantu batanu, akurikirakiranyweho kwica uwo babyaranye wamusabaga indezo.

Ubugenzacyaha bwatangaje ko bwabafunze muri Werurwe, 2024 bubakurikiranyeho ubwicanyi, ubufaanyacyaha muri bwo ni kwica Claudine Nyirakanani w’imyaka 42 y’amavuko

Umwarimu ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Théoneste Musabyimana akaba yari atuye mu Mudugudu wa Nyamwungo, Akagarika Vuganyana, Umurenge wa Nyange muri Ngororero.

Ubwo bwicanyi bivugwa ko bwakozwe taliki 22, Werurwe, 2024 kandi uyu mwarimu yari yarigeze gukatirwa kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, arirega yemera icyaha arafungwa aza gufungurwa.

Abafunzwe ni Musabyimana, Ndayambaje Vedaste, Mukesharukundo Alexis,  Oswald bita Gapyisi, Dusanimana Venuste na Mujawamaliya Berthilde uyu akaba ari umugore wa Musabyimana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye Umunyamakuru wa TV/Radio 1 ko intandaro y’icyateye urupfu ari uko nyakwigendera yari yarabyaranye na Musabyimana ariko akanga gutanga indezo kandi yari yarabitegetswe n’urukiko.

Ati: “ Musabyimana yabyaranye na nyakwigendera Nyirakanani Claudine urukiko ruza kumutegeka kujya atanga indezo ya Frw 20,000 buri kwezi;  ibyo byaje kuba intandaro yo kumwica”.

Dr Murangira akomeza agira ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Musabyimana amaze gutegekwa n’Urukiko kujya atanga indezo ya buri kwezi;  afatanyije n’umugore we, batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba bamubwira ko nubwo abatsinze ku bijyanye n’indezo, ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho”.

Abafashwe dosiye yoherejwe mu  Bushinjacyaha taliki 03, Mata, 2024 nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 07, Mata, 2024 .

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko “Nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi ubuzima.”

Abaturarwanda barasabwa kudahishira icyaha icyo aricyo cyose, bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe.

Ibi byaha bihamye bazahanishwa igifungo cya burundu.

TAGGED:MurangiraMwarimuNgororeroRIBUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza Ya Kicukiro Hagaragaje Ubugwari Bw’Umuryango Mpuzamahanga
Next Article U Rwanda Mu Nama Afurika Yifuzamo Ko Imikoranire Na Banki Y’Isi Inozwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?