Mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero hafatiwe umugore ari kumwe n’umugabo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaturage b’aho babonye uwo mugore n’uriya mugabo binjiye ahacukurwa amabuye y’agaciro batambaye imyenda yabugenewe barya akara Polisi.
Abapolisi bakoranye n’inzego z’ibanze zo muri ako agace hanyuma bafata uwo mugore n’uwo mugabo.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.
Bafatanywe ibuye ry’agaciro ryo mu bwoko bwa Lithium.
Iri buye rirakunzwe ku isoko mpuzamahanga kubera ko rikoreshwa mu byuma bituma imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda.
Si muri ibyo byuma gusa kuko no muri za telefoni zigendanwa no muri za mudasobwa naho lithium ni ingirakamaro.
Mu byogajuru naho irahakoreshwa.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Mucyo Rukundo avuga ko abafashwe bari barimo bacukura ririya buye mu mugezi wa Nyarigamba.
Ati: “Bafashwe ubwo bari barimo gucukura amabuye y’agaciro ku mugezi wa Nyarigamba. Nyuma y’uko abaturage bababonye, bahamagaye ubuyobozi bwa sosiyete ya NMC isanzwe ihakorera nayo yiyambaza Polisi.”
Avuga ko ubwo abapolisi bahageraga babasanganye ibilo 5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bamaze gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.
CIP Rukundo yibukije ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa gusa n’ubifitiye uruhushya rwatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Yashimye abatanze amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe kandi ashishikariza abandi baturage nabo gukomeza guha Polisi amakuru y’abica amategeko.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza.
Icyo amategeko ateganya…
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Lithium: Ibuye rikunzwe cyane mu isi y’ikoranabuhanga
Uko ikoranabuhanga ritera imbere, abantu bagakenera telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ni ko inganda zibikora zikenera ibuye muri iki gihe bamwe badatinya ko ari yo zahabu igezweho.
Ni ibuye ryitwa lithium.
Riri mu bikoresho umuntu atagitandukanya nabyo birimo amabuye dukoresha muri radio, itoroshi, amabuye ya mudasobwa, aya telefoni n’ahandi.
Iri buye kandi niryo abahanga bakoramo ibikoresho bibikwaho amakuru bita disques durs.
Ibi byuma nibyo bibitsweho amakuru y’ubwoko bwinshi arimo amashusho, amafoto, amashusho, ari ku nyandiko n’ahandi.
Mu mwaka wa 2018, 20% by’ibikoresho byose bikorwa muri ririya buye byari amabuye akoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzazamuka ugere kuri 85% nk’uko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika kiga imiterere y’ubutaka n’iby’amabuye y’agaciro, USGS.
Toni imwe ya lithium muri Mutarama, 2021 yaguraga € 6 400.
Hamwe mu hantu iri buye riboneka kurusha ahandi ku isi ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ahandi iri buye ricukurwa ni muri Tchad, Mali, Ethiopia, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Namibia na Ghana.