Umunyarwenya Wo Muri ‘Bigomba Guhinduka’ Yagizwe Intere N’Abagizi Ba Nabi

Iryamukuru Etienne wamamaye mu itsinda afatanyije na mugenzi we witwa Japhet rikina umukino bise ‘Bigomba Guhinduka’ aherutse gutegwa n’abagizi ba nabi  baramuniga baramwambura bamusiga avirirana.

Byabaye taliki 09, Werurwe, 2023 ahagana saa munani z’ijoro ubwo yari avuye kureba mugenzi we ngo baganire ku mishinga ya Bigomba Guhinduka.

Yakubitiwe kandi yamburirwa utwe ku Gisozi mu Kagari ka Musezero mu Karere ka Gasabo.

Umushinga wabo wa ‘Bigomba Guhinduka’ uherutse guhembwa nk’uwahize iyindi mu kiswe Innovation Accelerator’ (iAccelerator5).

- Advertisement -

Niwo yari avuye kuganiraho na Japhet atashye ahura n’abagabo bane, umwe muri bo aramwihamagarishwa ngo Etienne, undi agira ngo yamwibeshyeho ariko bidatinze yagiye kumva yumva amuturutse inyuma aramunize.

Abandi bagizi ba nabi baraje bafasha mugenzi wabo, umwe yicara ku maguru ya Etienne undi amufata amaboko, wa wundi we akomeza kumuniga mu gihe uwa kane yamushotse imifuka arayeza.

Bamutwaye mudasobwa, bamutwara telefoni, ikofi n’ibitabo yari avanye kuri Kaminuza yigenga ya Kigali aho asanzwe yiga.

Yagaruye ubwenge asanga ari kwa muganga, ariko ikirego cyaratanzwe, iperereza riri gukorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version