Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Nde Uzabazwa Iby’Umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke Perezida Kagame Yemereye Abaturage Utarubatswe?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ni Nde Uzabazwa Iby’Umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke Perezida Kagame Yemereye Abaturage Utarubatswe?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi mu Turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke bari ku gitutu cyo gusobanura aho amafaranga yo kubaka umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke yarengeye.  Ni umuhanda Perezida Kagame yemereye abatuye muri iki gice mu mwaka wa 2017 kugira ngo boroherezwe m’uguhahirana.

Perezida Kagame yemereye bariya baturage uyu muhanda ubwo yiyamamazaga mu mbere y’amatora yabaye muri uwo mwaka, akanayatsinda.

Kuba Umukuru w’u Rwanda yarasezeranyije abaturage umuhanda ariko ntukorwe ni ikintu abayobora turiya turere n’abandi barebwaga n’iki gikorwaremezo bakwiye kubazwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi( RTDA) Bwana Imena Munyampenda aherutse kubwira bimwe mu bitangazamakuru ko nta mafaranga yari ahari yo kubaka ibilometero 68 bigize uriya muhanda.

Ndetse n’umushinga w’uko byari butangire kubakwa muri Kamena, 2022 ntiwatangiye kubera icyo Munyampenda yise ‘kubura amafaranga yo kubaka umuhanda.’

Icyakora icyo gihe yavuze ko Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije  na Minisiteri y’imari bagiye gushaka amafaranga vuba na bwangu kubaka uriya muhanda bigatangira.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali Eng. Emmanuel Asaba Katabarwa aherutse kuvuga ko amafaranga yo kuzubaka uriya muhanda azakurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ni ukuvuga 2022/2023.

Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yigeze gusura Akarere ka Gakenke ngo arebe aho ibikorwa remezo muri aka karere anakomokamo bigeze.

Icyo gihe abayobozi b’aka Karere n’izindi nzego zirebwa n’iyubakwa ry’uriya muhanda bamubwiye ko ibyawo biri butangire bidatinze ariko igitangaje ni  kugeza icyo gihe hari Miliyari Frw 10  zari zaramaze gushorwa mu isiza no gutunganya imiferege ariko nabyo abahanga babirebye basanze bidakomeye.

Dr Ngirente yabasabye ko bahita batunganya ibintu bakabishyira ku murongo, imirimo yo kubaka uriya muhanda igatangira mu buryo butaziguye kandi bwihuse.

Icyakora yatindijwe no kugenda ubundi ibintu biguma uko yabisanze!

Kubera ko imashini zari zararangije kuritagura imisozi no guca imigende ariko imirimo ikaza guhagarara, mu mpeshyi izuba ryatumye ivumbi riba ryinshi, ritumukira mu ngo z’abahaturiye.

Bamwe bavuga ko  byabateye indwara z’ubuhumekero kubera ivumbi ryinshi kandi rya hato na hato.

Ni umuhanda ukoreshwa n’amakamyo azana cyangwa ajyana amabuye, umucanga n’ibindi bikoresho bitandukanye muri utwo turere.

Ukurikije uko ibintu bihagaze, ukareba uko abashinzwe iki gikorwa bitana ba mwana, ubona ko kugira ngo uriya muhanda uzubakwe ahari bizasaba ko Perezida wa Repubulika agira uwo abibaza cyangwa se akamwirukana!

 

TAGGED:AbaturagefeaturedGakenkeKagameNyarugengeRulindoUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ghana: Abaturage Barasaba Perezida Wabo Kwegura Nta Mananiza
Next Article Abasore N’Inkumi Bari Kujya Mu Gisirikare Cya DRC Ku Bwinshi
- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?