Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Ryari Byemewe Ko Umwana Arerwa Na Mukase: Ibisobanuro By’Umunyamategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ni Ryari Byemewe Ko Umwana Arerwa Na Mukase: Ibisobanuro By’Umunyamategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2023 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inkuru y’umwana w’imyaka icyenda(9) bivugwa ko yajugunywe mu rwobo na Mukase ni imwe mu zababaje abantu. Bamwe  bavuga ko ari ubugome bukabije, ko uwabikoze akwiye kubiryozwa.

Bamwe bavugaga ko ari ubunyamaswa kumva ko umugore yajugunye umwana muto nk’uwo mu mwobo wa metero 15 z’ubujyakuzimu!

Hari umukozi wo muri sosiyete sivile uherutse kuvuga ko abayobozi bagombye kujya babanza kureba niba urukiko ari rwo rwategetse ko umwana abana na Se kandi uyu[Se] akaba yarashatse undi mugore ari we bita Mukase w’umwana.

Taarifa yabajije umunyamategeko witwa Me Philbert Gashagaza igihe biba byemewe ko umwana arererwa kwa Mukase.

Avuga ko itegeko rigenga umuryango ubusanzwe rivuga ko umwana, mu buryo bw’ihame, ‘agomba kurerwa n’ababyeyi be bombi’.

Me Gashagaza avuga ko hari ubwo umwana atabana n’abo babyeyi bombi bitewe n’impamvu nyinshi zirimo na ‘gatanya’.

Icyo gihe umwana aba ashobora kubana n’umwe muri abo babyeyi.

Itegeko ry’umuryango rivuga ko umwana utarageza ku myaka irindwi y’ubukure aba agomba kubana na Nyina kandi iri naryo ni ihame ariko, nk’uko Me Philbert Gashagaza abivuga, iri hame rishobora kugira irengayobora(exception).

Iri rengayobora rishingira y’uko urukiko rushobora kwanzura ko umwana abana na Se bitewe n’uko basanze Nyina afite imyitwarire igayitse ishobora kudatuma umwana atekana igihe yaba abana na Nyina.

Me Gashagaza ati: “ … Aha bikorwa iyo Se ari we wahawe divorce ku makossa ya Nyina. Nyina ashobora kuba yitwara nabi, icyo gihe urukiko rurabireba kandi ugomba kumenya ko ibyemezo byose bifatwa biba bigomba kureba mbere na mbere inyungu z’umwana…”

Avuga ko abacamanza basa n’abirengagije rya hame ry’uko umwana w’imyaka irindwi aba agomba kurerwa na Nyina babitewe n’uko baje gusanga Nyina yarokamwe n’ingeso mbi zo kwiyandarika, ubusinzi n’ibindi.

Ahabera ikibazo ni uko iyo urukiko rwemeje ko umugabo ahabwa gatanya kubera umugore udashobotse, icyo gihe bikanagaragara ko uwo mugabo ari we uri buhabwe umwana, hanyuma umugore mushya w’uwo mugabo akazaza atoteza umwana, bishyira wa mwana mu bibazo bibiri by’ingenzi.

Kutarerwa na Nyina ndetse no guhohoterwa n’umugore washatswe na Se.

Ibyemezo birebana n’imirererwe y’abana bishobora guhinduka igihe cyose…

Abajijwe niba ntacyo amategeko ateganya mu kurengera umwana urerwa na Mukase, Me Gashagaza Philbert avuga ko amategeko avuga ko ibyemezo byose byafashwe ku mirere y’abana biba ‘ari iby’agateganyo’.

Avuga ko umuntu uwo ari we wese cvangwa itsinda iryo ariryo ryose rishobora kwitambika icyo cyemezo kigasubirwamo mu nyungu z’umwana.

Ati: “ …Ni inama y’igihugu y’abana ishobora gusaba ko icyemezo runaka cyafashwe ku mirere y’umwana ariko kikaba kibangamiye inyunguze gihindurwa…Ibyemezo byose bifatwa ku bana bihora ari iby’agateganyo…”

Uyu mwana w’imyaka icyenda Mukase yamutaye mu cyobo Imana ikinga akaboko

Avuga ko umuntu wese wabona umwana abangamiwe ashobora kuregera urukiko kugira ngo icyemezo rwari rwarafashe gihinduke.

Icyitonderwa aha ni uko ibyavuzwe haruguru byose, bigira agaciro ndetse n’iyo abashakanye baba barashakanye mu buryo budakurikije amategeko.

Me Philbert  Gashagaza avuga ko niyo abantu baba babana batarasezeranye, bitavuze ko umwana abura uburenganzira bwe.

TAGGED:AmategekofeaturedGasaboGashagazaMukaseUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Hakomeje Kugaragara Amavuta Yangiza Uruhu
Next Article Menya Igihe Gikwiye Cyo Gusezera Mu Kazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?