Ni Umwanya Kuri Buri Wese Wo Gutekereza Uruhare Rwe – Ubutumwa Bwa FPR Ku Munsi Wo Kwibohora

Umuryango FPR Inkotanyi wavuze ko mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora, ari umwanya wa buri wese ngo azirikare ku ruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga nibwo hizihizwa umunsi wo Kwibohora, hazirikanwa umunsi ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umunsi wizihizwa nk’iherezo ry’urwo rugamba rwamaze imyaka ine, guhera mu Ukwakira 1990.

FPR yanditse kuri Twitter iti “Umuryango @rpfinkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo #Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u #Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda #Covid19.”

- Advertisement -

https://twitter.com/rpfinkotanyi/status/1411446353633415169

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR aza kugeza ku banyarwanda ubutumwa bujyanye n’uyu munsi.

Aheruka kuvuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, igisigaye ari ukwibohora mu mibereho.

Ati “Igihe cya ziriya ntambara z’amasasu cyarashize, igihe cy’ubwicanyi, Abanyarwanda bica abandi bafashijwe n’abandi bo hanze byarashize, ubu intambara iriho dukwiriye kwibandaho ni intambara yo kwiha agaciro, ni intambara yo kwiha agaciro duha abana bacu amashuri bakiga, duha abanyarwanda ubuzima, tukabaha amavuriro..”

Yashimangiye ko kwibohora ari ugutinyuka ugahanganira ukuri kwawe n’ukw’Abanyarwanda.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo nyta birori bikomeye byateguye nk’uko byajyaga bigenda.

Kuri iki Cyumweru ariko hateganyjwe imihango yo gutaha ibikorwa bitandukanye. Birimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wagenewe imiryango 144. Urimo ibikorwaremezo byose, ivuriro, amashuri, imihanda, agakiriro n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version