Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Niba Utakwambara Ubusa Mu Bantu Ntukabwambare Ku Mbuga Nkoranyambaga- RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Niba Utakwambara Ubusa Mu Bantu Ntukabwambare Ku Mbuga Nkoranyambaga- RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2023 10:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Murangira asaba abantu kureka ibyaha
SHARE

Ubugenzacyaha busaba Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bica amategeko harimo no gukoresha nabi imbugankoranyambaga. Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Thierry B. Murangira avuga ko niba bidakwiye ko umuntu yiyambika ubusa mu ruhame, bitanakwiye ko abikorera ku mbuga nkorayambaga.

Yabwiye Taarifa ko abantu bagombye kuzirikana ko imbuga nkoranyambaga ari ahantu heza ho kubyaza umusaruro kuko ikoranabuhanga ari ingenzi.

Icyakora ngo kirazira kuzikoresha bica amategeko mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati: “ Abanyarwanda bagomba kuzirikana ko imbuga nkoranyambaga atari ahantu ho gukorera ibyaha. Ni ahantu ho kubyaza umusaruro ariko mu buryo butagongana n’amategeko.”

Urwego rw’ubugenzacyaha buvuze ibi nyuma y’uko hari abantu batandukanye rwatawe muri yombi, mu bihe bitandukanye, rubakurikiranyweho gukorera ibyaha kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Uwa vuba aha ni uwitwa Nibishaka Théogène usanzwe usengera mu Itorero rya Pantekote ADEPR uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mbere ye hari abandi benshi barimo uwitwa Yongwe wahoze nawe ari Pasiteri.

Ku rundi ruhande, Ubugenzacyaha bushima abantu muri rusange ko bari kwitwara neza mu mpera z’umwaka wa 2023 kandi bukabasaba kuzabikomeza haba mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ndetse na nyuma y’aho.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaMurangiraRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasirikare Ba Afurika Y’Epfo Ba Mbere Bageze Muri DRC
Next Article Kamonyi: Impanuka Ebyiri Zaguyemo Abantu Batandatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?