Nibiba Ngombwa Tuzarwana Na DRC- Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda baciyemo bikomeye ku buryo nta kintu na kimwe cyabatera ubwoba. Yunzemo ko umwanduranyo wa DRC utakura umutima Abanyarwanda ndetse ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzarwana mu buryo bweruye na kiriya gihugu.

Kagame yabwiye France 24 ko we ubwe atakomeza gusubizanya n’ibyo Tshisekedi akunda kuvuga kuko bimwe biba birimo no gukabya cyangwa kwivugira gusa.

Yasubizaga kucyo yari abajijwe  ku byo Tshisekedi aherutse kubwira iki kinyamakuru by’uko u Rwanda na Perezida Kagame ari bo nyirabayazana w’icyo yise Jenoside ibera mu Rwanda kandi  mbi kurusha iyakorewe mu Rwanda.

Perezida w’u Rwanda avuga ko iyo mugenzi we uyobora DRC avuga biriya yirengagiza nkana ko hari abaturage b’igihugu cye bagihunze u Rwanda rurabakira nk’impunzi kandi ngo abo bantu babarirwa mu bihumbi.

- Advertisement -

Ati: “ Abo bantu bose bataye ibyabo byose abantu babo bahasiga ubuzima baduhungiraho”.

Kagame avuga ko ikibabaje ari uko abo bantu bazira ‘abo bari bo’, ni ukuvuga Abatutsi.

Avuga ko bisa  n’aho ibyabaye ku Batutsi bo mu Rwanda ari nabyo biri kuba ku Batutsi bo muri DRC.

Ku byerekeye intambara DRC ihora ivuga ko izagaba ku Rwanda, Kagame avuga ko igihugu cye gihora kiteguye.

Avuga ko akurikije ibyo DRC ihora ivuga, u Rwanda rubifata nk’ibikomeye ku buryo nta kintu rujya rufatana uburemere buke.

Ati: “ Hari ikintu icyo ari cyo cyose cyongeye kubera ku butaka bwacu giturutse yo, twiteguye kurwana nabo”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version