Niger: Abasirikare Babwiye ECOWAS Ko Nibatera Bazica Perezida Bazoum

Muri Niger ibintu biri gufata indi ntera!

Abasirikare bari ku butegetsi batangaje ko igihe cyose bazamenyera ko ingabo za ECOWAS zabatangijeho intambara, bazahita bica Mohamed Bazoum baherutse kubukuraho.

Nyuma yo kumukuraho bamufungiye mu Biro by’Umukuru wa Niger biri i Niamey mu Murwa mukuru.

Icyoba ni cyose mu baturage ba Niger kubera ko abakuru b’ibihugu bigize ECOWAS banzuye ko abagaba b’ingabo z’ibyo bihugu bicara bagashyiraho ingabo zijya gukura ku butegetsi abaherutse gukuraho Bazoum.

Associated Press yatangaje ko iby’uko abafashe ubutegetsi bazica Bazoum babitangarije umwe mu bakora mu bubanyi n’amahanga w’Amerika mu kiganiro baraye bagiranye.

Bazoum yavanywe ku butegetsi taliki 26, Nyakanga 2023.

Mohamed Bazoum

Hagati aho, hari abaturage batangiye kujya mu mihanda ya Niamey bavuga ko bashyigikiye ingabo zahiritse ubutegetsi kandi ko nibaterwa bazazirwanira batizigamye.

Ku rundi ruhande, umuhanga mu mateka y’imibanire y’ibihugu witwa Arthur Banga yabwiye RFI ko ibyo ECOWAS iri gukora biri mu rwego rwo kwereka Niger ko igomba kubahiriza ibyo bayisaba bitaba ibyo ikagabwaho igitero.

Yavuze ko umutwe w’ingabo uherutse  kuvugwaho kuzatera Niger ugomba gushyirwaho nyuma y’uko wemejwe, bigakorwa hibangwa k’ukureba ibikenewe ni ukuvuga abasirikare, ibikoresho, ahazarwanirwa n’ibindi.

Buri gihugu kiba kigomba kubanza gutoranya abasirikare cyumva ko bakenewe kikohereza intwaro hanyuma abo basirikare bagahuzwa na bagenzi babo kandi hakagenwa uko bazayoborwa ku rugamba.

Mu yandi magambo, bivuze ko hari ibigomba kubanza kunozwa kugira ngo izo ngabo zambarire urugamba nyirizina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version