Min Biruta Na Gen Nzabamwita Bateye Igiti Muri Ethiopia

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na Major Generel Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano bafatanyijea Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia gutera ibiti muri iki gihugu.

Dr. Vincent Biruta

Ni ibiti by’urwibutso rw’umubano waranze kandi ukiranga u Rwanda na Ethiopia.

Dr. Biruta yageze muri kigiya gihugu kugira ngo aganire n’ubuyobozi bwacyo uko imikoranire yakomeza kunoga.

Minisitiri w’Intebe Abbiy Ahmed nawe yahateye igiti

Ku kibuga cy’indege Bole International Airport, Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’umwe mu bakozi bakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya kiriya gihugu witwa Birtukan Ayano.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia handitseho ko Dr. Biruta azahura n’abayobozi bakuru ba Ethiopia; bakazaganira ku ngingo zireba imibanire ya Kigali na Addis Ababa ariko bakareba no ku yandi madosiye areba isi muri rusange.

Birashoboka cyane ko imwe mu ngingo bari buganireho byimbitse ari umutekano kubera ko Min Biruta aherekejwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi w’Urwego rw’umutekano n’iperereza, NISS, Major Gen Joseph Nzabamwita na Ambasaderi w’u Rwanda i Addis Ababa Major General Karamba

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version