Min Biruta Muri Ethiopia Mu Biganiro Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’indege Bole International Airport yakiriwe n’umwe mu bakozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri kiriya gihugu witwa Birtukan Ayano.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia handitseho ko Dr. Biruta ari buhure n’abayobozi bakuru muri Ethiopia bakaganira ku ngingo zireba imibanire ya Kigali na Addis Ababa ariko bakareba no ku yandi madosiye areba isi muri iki gihe.

Birashoboka cyane ko imwe mu ngingo bari buganireho byimbitse ari umutekano kubera ko Min Biruta aherekejwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi w’Urwego rw’umutekano n’iperereza, NISS, Major Gen Joseph Nzabamwita na Ambasaderi w’u Rwanda i Addis Ababa Major General Karamba

- Advertisement -
Impande zombi ziganiriye uko umubano wakomeza gutera imbere

Muri rusange umubano hagati y’u Rwanda na Ethiopia umeze neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version