Niger: Haburijwemo ‘Coup d’état’ Mbere y’Iminsi Ibiri Ngo Perezida Mushya Arahire

Umutwe udasanzwe w’ingabo muri Niger waburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi, mbere y’iminsi ibiri ngo Perezida mushya Mohamed Bazoum arahirire kuyobora icyo gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Niger Abdourahamane Zakaria yavuze ko “guverinoma yamaganye icyo gikorwa cya kigwari, kigamije gushyira mu kaga demokarasi no kubaka imikorere igendera ku mategeko igihugu cyiyemeje.”

Icyo gikorwa ngo cyatangijwe n’abasirikare baturutse mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere, bashaka kugana ku rugo rwa perezida mu murwa mukuru Niamey.

Bahise batangirwa n’umutwe w’ingabo urinda umukuru w’igihugu, ubarasaho ukoresheje imbunda nto n’inini bakwirwa imishwaro, benshi batabwa muri yombi.

- Advertisement -

Umwe mu baturage bo mu gace ka Plateau muri Niamey ari naho urugo rwa perezida ruherereye, yavuze ko ahagana saa cyenda z’ijoro aribwo hatangiye kumvikana amasasu y’imbunda nto n’inini, nyuma biza guhosha hasigara imbunda nto gusa.

Yakomeje ati “Uko kurasana kwamaze nk’iminota 20.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise itangaza ko ihagaritse serivisi zose, isaba abakozi kuguma mu rugo kugeza igihe bazahabwa irindi tangazo.

Uyu mugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi ubayeho mu gihe Bazoum azarahira ku wa Gatanu, igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu matora kigiye kubaho bwa mbere kuva Niger yabona ubwigenge mu 1960.

Bazoum wahoze ari Minisitiri w’umutekano agiye gusimbura mucuti we Mahamadou Issoufou, nyuma yo gusoza manda ebyiri z’imyaka itanu.

Intsinzi ya Bazoum mu matora yabaye ku wa 2 Gashyantare ariko ntabwo yishimiwe na Mahamane Ousmane bari bahanganye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version