Niger Yemeye Kugumana Abanyarwanda Umunani Mu Minsi 30

Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwamenyesheje Abanyarwanda umunani baheruka kwimurirwa muri Niger ko icyemezo kibirukana muri icyo gihugu cyasubitswe iminsi 30, mu gihe hategerejwe umwanzuro mushya kuri iki kibazo.

Ni abanyarwanda bari mu byiciro bibiri: abagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku byaha bya Jenoside n’ababihamijwe ariko barangije ibihano, bagafungurwa.

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 nibwo IRMCT yasinyanye amasezerano na Niger ubwo yari itangiye kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro. Yemeye kwakira abo banyarwanda barekuwe n’urukiko rwa Arusha, ariko bakanga gusubira iwabo, bakabura n’ikindi gihugu cyabakira.

Inyandiko za IRMCT zigaragaza ko uko ari umunani bakiriwe na Niger ku wa 5 Ukuboza 2021.

- Advertisement -

Ni icyemezo cyinubiwe cyane n’u Rwanda, rwatangaje ko rutigeze rumenyeshwa mbere isinywa ry’ayo masezerano.

Mu buryo butunguranye, ku wa 27 Ukuboza 2021 Guverinoma ya Niger yatangaje ko “ku mpamvu za dipolomasi” bariya bantu bagomba kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Bahise bitabaza IRMCT, basaba ko icyemezo cya Niger cyaba gihagaritswe kugeza Urwego ruteguye ubundi buryo bakwimurirwa mu kindi gihugu gitekanye cyangwa icyemezo kibirukana mu gihugu gikuweho.

Ni ikirego cyasuzumwe n’umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche ku wa 31 Ukuboza 2021.

Yanzuye ko kubirukana mu gihugu binyuranye n’amasezerano IRMCT yasinyanye na Niger, yarimo ingingo iteganya ko bazamara muri Niger nibura umwaka umwe nyuma yo kwimurirwayo, muri icyo gihe bakabeshwaho n’ubushobozi buzatangwa n’Urwego (IRMCT), buva mu misanzu y’ibihugu binyamuryango.

Yakomeje ati “Umucamanza ategetse Niger guhagarika icyo cyemezo kibirukana mu gihugu no kwemerera abantu bimuriweyo kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ingingo z’amasezerano ateganya ko bimurwa, mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma kuri iki kibazo.”

Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa yandikiwe abavoka ba bariya banyarwanda ku wa 3 Mutarama 2022, ibamenyesha ko ubusabe bwabo bwemewe.

Iyo baruwa yanditswe na Horejah Bala-Gaye, Umukarani w’Umwanditsi wa IRMCT, Abubacarr M. Tambadou, igira iti “Mu izina ry’umwanditsi Bwana Tambadou, ndabamenyesha ko Repubulika ya Niger yemeye gusubika icyemezo cyo kwirukana mu gihugu abakiliya banyu mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.”

“Bityo, abo bantu umunani bari barakiriwe na Niger bashobora gukomeza gukora ingendo muri icyo gihe Urwego hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bashaka igisubizo.”

Ni ikibazo gishobora kugorana, kuko kugira ngo birukanwe muri Niger byasaba ko baba bafite ahandi hantu berekeza.

Kugeza ubu u rwanda rwemera kubakira, cyane ko abataragizwe abere barangie ibihano bakatiwe ku byaha bya Jenoside.

Mu bantu icyenda bari baraheze i Arusha nyuma yo kurekurwa n’urukiko, umunani ni bo bemeye kujya muri Niger nubwo yari yemeye kubakira bose.

Barimo abahoze ari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Military Police, Lieutenant-Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Jérôme Bicamumpaka we ntabwo yayanye nabo, avuga ko afite uburwayi akeneye kwivuza muri Kenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version