Nta Wemerewe Kongera Gutega Igare Cyangwa Moto Atarikingiza COVID-19

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange guhera ku modoka nini kugeza ku magare guhagarika gutwara abantu batarikingiza COVID-19, uzabirengaho akazafatirwa ibihano.

 Amabwiriza yasohotse kuri uyu wa Gatanu avuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zigatwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19, abatazabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

Amabwiriza akomeza ati “Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid- 19.”

- Advertisement -

“Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije Covid-19 ndetse n’ababatwaye kuri moto n’amagare. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”

Uretse mu buryo bw’ingendo rusange, no mu masoko abantu binjira babanje kubazwa niba barikingije COVID-19.

Guverinoma yakomeje iti “Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa.”

“Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19 cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid- 19.”

Kugeza ubu mu Rwanda abakingiwe urukingo rumwe ni miliyoni 7.7, mu gihe abahawe abyiri ari miliyoni 5.5. Abahawe urukingo rushimangira ni ibihumbi 273.

Aya mabwiriza arimo gukazwa mu gihe uko abantu bandura baba benshi, ari nako abaremba barimo bazamuka.

Nko kuri uyu wa Kane abantu bashya bashyizwe mu bitaro bari icyenda, umubare utaherukaga.

Ni nako abapfa bazamutse, kuko kuri uyu wa Kane hapfuye abagore batanu, ku buryo mu minsi irindwi ishize hitabye Imana abantu 18.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version