Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeria Irungukira Mu Ikomanyirizwa Ry’Ibicuruzwa Biva Mu Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Nigeria Irungukira Mu Ikomanyirizwa Ry’Ibicuruzwa Biva Mu Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 April 2022 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko ibicuruzwa biva mu Burusiya birimo n’ibikomoka kuri Petelori bikomanyirijwe ku isiko ry’i Burayi, ubu Nigeria niyo ihanzwe amaso ngo ihe u Burayi ibikomoka kuri Petelori bwari busanzwe bukura mu Burusiya.

Ikibazo gihari ni uko imari iva muri ubu bucuruzi yiharirwa cyane n’abantu bacye bari mu mwanya y’ubutegetsi n’abandi bacye bagashize bo muri Nigeria.

Kuba Nigeria ari cyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage  benshi muri Afurika ariko abo baturage bakaba batagerwaho n’ibyiza biva mu bucuruzi ikorana n’amahanga bamwe bavuga ko ari nyirabayazana w’ishingwa ry’imitwe ikora iterabwoba harimo na Boko Haram.

Muri iki gihe hari gahunda y’uko ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri gukorana na Nigeria, Niger na Algérie kugira ngo hazubakwe umuyoboro muremure uzajya uvana ibikomoka kuri Petelori mu gace biriya bihugu biherereyemo ukabigeza mu Burayi.

Ni umuyoboro w’ibilometero 4000.

Nigeria ubwayo yari isanzwe iha Ubumwe bw’u Burayi 40% by’ibikomoka kuri Petelori icukura.

Abakurikiranira hafi ibibazo by’ubukungu biri ku isi, bavuga ko uretse kuba Petelori icukurwa muri kiriya gihugu nyinshi igirira akamaro abantu bacye barimo abategetsi n’abakire, ikindi kibi ni uko n’ibikomoka kuri petelori bisa n’ibyabuze burundu muri kiriya gihugu.

Bisa na wa mugani Abanyarwanda baca ngo ‘umubumbyi arira ku rujyo’.

Kuba Nigeria ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gicukura ibikomoka kuri petelori ariko bikaba byarabuze muri iki gihugu kiri mu bikize kurusha ibindi kuri uyu mugabane, nabyo ni ibyo kwibazaho!

Jeune Afrique yanditse ko guhera muri Mutarama, 2022 hari imirongo y’ibinyabiziga idasiba kugaragara kuri za stations za lisansi byagiye kunywesha ariko zigasanga hari nke, yashize cyangwa iri mu nzira iza.

Imijyi igaragaramo ibi bibazo kurusha indi ni Lagos, Abuja, Ibadan cyangwa Enugu. Ibi byose ngo byatewe n’intambara iherutse kuvuka hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ibibazo bikomoka k’ukuzamuka k’ibura ry’ibikomoka kuri Petelori bivugwa muri Nigeria muri iki gihe, byaje bisonga iki gihugu cyari kimaze iminsi mu bibazo by’umutekano mucye byaterwaga n’umutwe w’iterabwoba, Boko Haram.

Ibibazo by’ubukungu by’iki gihugu ni byinshi.

Uretse kubura kwa Lisansi cyangwa petelori yo gukoresha mu nzego z’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, hari n’ibura ry’ikinyabutabire gisukika gitwara indege bita kerosene bigatuma zicyererwa, ibura rya gaz yo gutekesha cyangwa gukoresha indi mirimo, ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato mu bitaro, muri za ‘quartiers’ z’ubucuruzi n’ahandi ndetse ngo harimo no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Banki y’Isi ivuga ko ibi byose bizatuma iki gihugu gihomba byibura 2% by’umusaruro mbumbe wacyo.

Kenya nayo ntiyorohewe…

 Muri Kenya naho havugwa ikibazo cy’ibura by’ibikomoka kuri petelori. Ni ikibazo cyaje mu gihe iki gihugu kiri kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora, Minisiteri ishinzwe ibikomoka kuri Petelori n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iherutse gutangaza ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Petelori cyigomba kuba cyakemutse mu gihe kitarambiranye.

Kubera ko hari abacuruzi buriririye ku ibura ry’ibikomoka kuri Petelori iyo bafite bakayibika bigatuma na nke yari ihari ibura, ubuyobozi bwa Kenya buvuga ko hari ibyemezo bigiye gufatirwa abacuruzi bakoze ‘ariya mayeri.’

Umuyobozi muri iriya Minisiteri witwa Monica Juma yabwiye East African ko bariya bacuruzi bahemukiye igihugu ,batuma kibura ibikomoka kuri Petelori bari bakeneye kugira ngo bashobore gukora ubucuruzi.

Hagati aho kandi Umufaransa witwa Jean-Christian Bergeron uyobora Ikigo gicuruza ibikomoka kuri Petelori kitwa Rubis( gikorera no mu Rwanda) aherutse gusabwa kuva muri Kenya kubera ko ngo ikigo ayobora cyafashe icyemezo cyajegeje ubukungu bwa Kenya.

Mu Cyumweru gishize abacuruzi b’ibikomoka kuri Petelori muri iki gihugu cya mbere gifite ubukungu buteye imbere muri EAC barigaragambije basaba Leta kwishyura amafaranga ya ‘nkunganire’ kugira ngo bifashe abacuruzi b’ibikomoka kuri Petelori kubihageza.

TAGGED:BurusiyafeaturedKenyaLisansiNigeriaPeteloriUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Kuri Twitter Baramagana Ibyatangajwe N’Ikinyamakuru Cyo Mu Bwongereza
Next Article Ku Isabukuru Y’Amavuko Ya Gen Muhoozi Nzatarama u Rwanda- Intore Massamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?