Umuhanzi w’Umunya-Nigeria wari ufite imyaka 26, Ifunanya Nwangene wari ufite imyaka 26 y’amavuko yapfuye azize ubumara bw’inzoka yamurumye.
Yaguye iwabo muri Nigeria, iby’urupfu rwe bikaba byatangajwe n’abo baririmbanaga muri korali y’aho.
Nyuma yo kurumwa n’iyo nzoka, yajyanywe byihuse ku mavuriro atandukanye abaganga bagerageza ibishoboka ngo bamukize ariko biranga.
Ujya kumenyekana ku rwego mpuzamahanga byarangiye ubwo yitabiraga irushanwa bise ‘The Voice Nigeria’, ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatatu.
BBC mu gutangaza iby’urupfu rwe, ivuga ko uyu mukobwa yakanguste mu ijoro hagati bitewe n’ububabare yari afite ariko atazi icyabuteye.
Gutaka kwe kwahuruje abaturanyi bahageze basanga mu nzu ye hari nzoka ebyiri.
Imwe muri zo yari ifite ubumara bukomeye nk’uko abagombozi babivuze.
Ifunanya Nwangene, apfuye yateguraga igitaramo cye cya mbere yavugaga ko gikomeye, cyagombaga kuba muri uyu mwaka wa 2026, nubwo yari atarashyiraho itariki yacyo.


