Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nishimiye Kuzahatana Na Froome Muri Tour Du Rwanda-Moïse Mugisha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Nishimiye Kuzahatana Na Froome Muri Tour Du Rwanda-Moïse Mugisha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2023 6:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukinnyi w’umukino w’igare watwaye etape ya Tour du Rwanda y’ubushize Moïse Mugisha yavuze ko kuba mu isiganwa rizatangira kuri iki Cyyumweru taliki 19, Gashyantare, 2023 azahatana na Chris Froome umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, ari iby’agaciro kuri we.

Kuri uyu wa 19, Gashyantare, 2023 nibwo Tour du Rwanda ku nshuro ya 15 iri butangire.

Mu kiganiro Mugisha yahaye itangazamakuru, Mugisha yavuze ko natangira isiganwa ryo kuri iyi nshuro azabikora agamije guhangana n’abakomeye muri uyu mukino barimo na Froome.

Ati: “ Kuba tugiye gusiganwa turi kumwe n’uyu mugabo Froome ni iby’ingenzi, tuzasiganwa duhanganye n’umuntu ukomeye.”

Froome yemeza ko azakora nk’uko asanzwe akora ariko kandi ngo yishimiye kuba yageze mu Rwanda amahoro.

Ubusanzwe uyu Mwongereza afite n’inkomoko muri Kenya.

Yageze mu Rwanda mu minsi mike ishize, azana n’itsinda rizamufasha muri ako kazi.

Froome yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere azaba akinnye Tour du Rwanda, Chris Froome avuga ko azakorana na bagenzi be bakitwara neza uko bizagenda kose.

Perezida wa Federasiyo y’umukino wo gutwara igare Abdallah Murenzi yahaye ikaze abaje kwitabira ririya rushanwa, abizeza ko rizagenda neza nk’uko nayaribanjirije yagenze.

Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Bufaransa wari umushyitsi w’imena  witwa Michel Callot muri iki kiganiro yavuze ko  bakorana na Federasiyo y’u Rwanda kugira ngo barebe uko barufasha guteza imbere umukino w’igare.

Kuri iki Cyumweru nibwo agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazatangira.

Abasiganwa bazava mu Mujyi wa Kigali bagana mu Karere ka Rwamagana.

Uko amakipe ateganyijwe
TAGGED:AmagareBwongerezafeaturedFroomeIgareMoiseMugishaMurenzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore W’i Nyanza Arakekwaho Kwica Umugabo We
Next Article Iterabwoba Rikomeye Ku Isi Riri Gutegurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?