Niyo Bosco Yiyeguriye Kuririmbira Imana

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda Niyo Bosco yatangaje ko yiyeguriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko imibereho ye muri iki gihe ikubiyemo kwiyegurira Imana no kuyiririmbira.

Niyo Bosco avuga ko mu minsi yashize yahuye n’ikibazo cyo kurwara ariko agashima Imana ko ubu yakize.

Avuga ko mu minsi yashize hari bamwe mu bakora umuziki buririye ku mpano ye bamutwara bimwe mu bihangano bye ndetse bamutwara n’amafaranga yangukiraga ku mbuga yacururizagaho ibihangano bye.

- Advertisement -

Muri iki gihe akorana n’Ikigo gitunganya umuziki cya KIKAC.

Bosco avuga ko umuhanzi wese afite uburenganzira bwo guhanga mu njyana ashaka kandi ko kuva mu njyana runaka ukajya mu yindi bitavuze gusubira inyuma ahubwo ari ukujya mbere.

Anavuga ko Imana yamukoreye ibyiza byinshi ku buryo kuyiririmbira ari kimwe mu byo yakora kugira ngo ayishimire ibyo yamugejejeho.

Mu mwaka wa 2023 nibwo Niyo Bosco yatangiye gukorana n’ikigo KIKAC gisanzwe gikorana n’umuhanzi Bwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version