Amafoto: Uko Ukwezi K’Umugore Mu Banyarwandakazi Bo Muri Utah Kwizihijwe

Muri Leta ya Utah muri Amerika habereye umuhango wo kwizihiza ukwezi kwahariwe umugore muri rusange n’Umunyarwandakazi by’umwihariko.

Abanyarwandakazi bo muri iyo Leta bizihije uyu munsi bambaye kinyarwandakazi, baganira ku kamaro ihame ry’uburinganire ryafashije mu kuzamura iterambere ryabo muri rusange.

Ushinzwe ihame ry’uburinganire mu Muryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Utah witwa Annet Kabarungi ashima kandi uruhare umugore yagize mu majyambere y’u Rwanda kuva rwabohorwa mu mwaka wa 1994.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Utah witwa Kabano Charles ashima uruhare rwa buri Munyarwandakazi uba muri kiriya gice ku ruhare yagize mu iterambere rya bagenzi babo babayo, anabibutsa kuzitabira ibikorwa bizabera mu Rwanda mu mezi make ari imbere.

- Advertisement -

Iki gikorwa kizihijwe n’abana bahamirije Kinyarwanda, basaza babo bo biyerekana mu mukino njya rugamba wa Karate.

Baricaye baraganira
Ni umugati wo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rubohowe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version