Niyonzima Olivier Yahagaritswe Mu Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu mu Ikipe y’Igihugu kugeza igihe kitazwi, kubera “imyitwarire idahwitse”.

Mu butumwa yasohoye kuri uyu wa Kabiri, FERWAFA yavuze ko “itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Amavubi Stars.”

Ahagaritswe nyuma y’umukino uheruka guhuza u Rwanda na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 2-1.

Niyonzima ni we watsinze igitego rukumbi cy’u Rwanda ku munota wa 66.

- Advertisement -

Hari amakuru ko Niyonzima yazize ko yataye ikipe y’igihugu akajya kunywa inzoga ndetse bakaba bari bamubuze mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda.

U Rwanda rwasoje imikino mu itsinda E ari urwa nyuma, rufite inota 1 gusa mu mikino itandatu rwakinnye.

Muri Kanama uyu mwaka nabwo APR FC yatangaje ko yasezereye burundu Niyonzima, nayo imushinja imyitwarire mibi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version