Gukingira COVID-19 Byageze Muri Za Gare No Mu Mashuri

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukingira COVID-19, imbaraga zerekejwe ahantu hahurira abantu benshi nko muri za gare zitegerwamo imodoka no mu mashuri, kugira ngo hatagira ucikanwa.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura wacikanywe no guhabwa urukingo rwa COVID-19, “ashobora gukingirwa muri gare ya Nyabugogo, Nyarugenge, Nyanza, Remera na Kimironko.”

RBC kandi yatangaje ko mu gihugu hose, guhera uyu munsi tariki 16 kugeza kuri 21 Ugushyingo 2021 igiye gutangira gukingira abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bagejeje igihe.

Iti “Abazakingirwa ni abafite imyaka 18 kuzamura. Abaganga bazajya babasanga ku bigo byabo cyangwa kaminuza zabo ndetse bakazajya babimenyeshwa mbere.”

- Advertisement -

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abarenga 50% by’abaturage bafite imyaka 18 kuzamura mu Rwanda bamaze kubona doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Intego ni ugukingira 60% mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abamaze guhabwa urukingo rwa mbere mu Rwanda ari 5,007,584 mu gihe abahawe inkingo ebyiri ari ari 2,747,616.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version