Igitaramo cya kabiri cyo mu iserukiramuco ryiswe MTN/ATHF cyacuranzwemo umuhanzi wo muri Nigeria uri mu bakomeye muri iki gihe witwa Kizz Daniel nacyo cyatangiye gitinze nk’uko byagenze ku cyakibanjirije.
Umunyamakuru wa Taarifa wari uhari yabajije bamwe mu bafana bahageze imbere icyo bavuga kuri iryo tinda, bamwe bavuga ko bidakwiye ndetse ko umuntu yakeka ko kitari bube.
Cyari butangire saa moya z’ijoro ariko gitangira saa tanu n’igice.
Ku byerekeye ubwitabire, igihe cyaje kugera abakunda umuziki baza ari benshi ugereranyije n’uko byagenze ku cyakibanjirije cyabaye ku wa Gatandatu taliki 13, Kanama, 2022 .
Umuhanzi kazi witwa France w’Umunyarwandakazi niwe wabimburiye abandi ku rubyinioro.
Nyuma ye haje abandi barimo King Kivumbi Ariel Wayz, Kivumbi King nibo bakurikiyeho mbere y’uko Kizz Daniel ajya ho.
Bruce Melody ni wagiye kwakira mugenzi we Kizz Daniel ku kibuga cy’indege aho yageze saa saba z’amanywa.
Uyu musore ufatwa nk’umuhanzi wa mbere ukunzwe mu Rwanda kugeza ubu, yahawe umwanya munini aririmbira abantu bari aho.
Indirimbo ze zacurangwaga mu buryo bw’imbonankubone.
Kizz Daniel wari utegerejwe cyane yageze k’urubyiniro ahagana i saa saba z’ijoro ahabwa umwanya uhagije ashimisha abamwumvaga n’abamurebaga.
Amaze guhimbarwa, yasabye abari aho ku bamumenaho amazi bari bafite mu macupa cyangwa bakamutera ayo macupa.
Yabaye nk’ukojeje agate mu ntozi, abafana bamutera amacupa ku bwinshi, abandi babishoboye bamumenaho amazi.
Kizz yarangirije indirimbo yari yateguye ku yitwa Buga ikunzwe kurusha izindi afite muri iki gihe.
Ikindi kintu cyagaragaye ni uko Sheebah Karungi atigeze ahagera ngo acurangire abantu kandi yari yabibijeje!