Nk’Uko Byagenze Ku Gitaramo Cya Sheebah, Icya Kizz Daniel Nacyo Cyatinze Gutangira

Igitaramo cya kabiri cyo mu iserukiramuco ryiswe MTN/ATHF cyacuranzwemo umuhanzi wo muri Nigeria uri mu bakomeye muri iki gihe witwa Kizz Daniel nacyo cyatangiye gitinze nk’uko byagenze ku cyakibanjirije.

Umunyamakuru wa Taarifa wari uhari yabajije bamwe mu bafana bahageze imbere icyo bavuga kuri iryo tinda, bamwe bavuga ko bidakwiye ndetse ko umuntu yakeka ko kitari bube.

Ni igitaramo cyatinze gutangira

Cyari butangire saa moya z’ijoro ariko gitangira saa tanu n’igice.

Ku byerekeye ubwitabire, igihe cyaje kugera abakunda umuziki baza ari benshi ugereranyije n’uko byagenze ku cyakibanjirije cyabaye ku wa Gatandatu taliki 13, Kanama, 2022 .

- Kwmamaza -

Umuhanzi kazi witwa France w’Umunyarwandakazi niwe wabimburiye abandi ku rubyinioro.

Nyuma ye haje abandi barimo King Kivumbi Ariel Wayz, Kivumbi King nibo bakurikiyeho mbere y’uko Kizz Daniel ajya ho.

Bruce Melody ni wagiye kwakira mugenzi we Kizz Daniel ku kibuga cy’indege aho yageze saa saba z’amanywa.

Uyu musore ufatwa nk’umuhanzi wa mbere ukunzwe mu Rwanda kugeza ubu, yahawe umwanya munini aririmbira abantu bari aho.

Indirimbo ze zacurangwaga mu buryo bw’imbonankubone.

Kizz Daniel wari utegerejwe cyane  yageze k’urubyiniro ahagana i saa saba z’ijoro ahabwa umwanya  uhagije ashimisha abamwumvaga n’abamurebaga.

Amaze guhimbarwa, yasabye abari aho ku bamumenaho amazi bari bafite mu macupa cyangwa bakamutera ayo macupa.

Yabaye nk’ukojeje agate mu ntozi, abafana bamutera amacupa ku bwinshi, abandi babishoboye bamumenaho amazi.

Kizz yarangirije indirimbo yari yateguye ku yitwa Buga ikunzwe kurusha izindi afite muri iki gihe.

Ikindi kintu cyagaragaye ni uko Sheebah Karungi atigeze ahagera ngo acurangire abantu kandi yari yabibijeje!

Sheebah ntiyahageze
Umuhanzikazi France niwe wabanje ku rubyiniro
King Kivumbi
Ariel Wayz
Abafana baje batinze ariko bataha bishimye
Bruce Melodie niwe wahawe umwanya munini ataramira Abanyarwanda
Umwe mu bafana bo muri Nigeria yishimiye uko igitaramo cyagenze
Abafana bamaze kumuneho amazi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version