Umupolisi W’u Rwanda Aravugwaho Kuba Icyitso Cy’Uwashakaga Gukorera Abandi Permis

Hari umupolisi uherutse gufatwa  akurikiranyweho kwemerera umugabo wari ufite umugambi wo gukorera abantu uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kwinjira mu cyumba bikorerwamo kandi atagenzuye niba yujuje ibisabwa.

Si uyu mupolisi wenyine wafashwe ahubwo  n’uwo wari ugiye gukorera abandi iki kizamini nawe yarafashwe ariko hari undi mugabo nawe uri gushakishwa kubera uruhare abikekwaho.

Uwafashwe agiye gukorera abandi ikizamini ni umugabo witwa Mayisha w’imyaka 40 y’amavuko.

Ngo yari agiye gukorera ikizamini abantu batatu ari byo Mbabazi Fausta, Jean Bosco Twizerimana na Jean d’Amour Munguyiko.

Bari bagiye gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko uriya mupolisi yafashwe ariko uwa gatatu mu bakekwaho uruhare muri iki gikorwa, aracyashakishwa.

Ku byererekeye uyu mupolisi, Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera yagize ati: “Hari umupolisi ukekwaho kuba ari we wafashije Mayisha kwinjira mu cyumba gikorerwamo ikizamini hatagenzuwe ko yujuje ibisabwa, uyu nawe yamaze gufatwa.”

CP Kabera avuga ko uyu mupolisi ari gukorwaho iperereza.

Avuga ko uwa gatatu ucyekwaho gufatanya nabo ari  umwarimu ku ishuri rimwe n’iryo Mayisha yakoreragamo witwa Mouhamed ukirimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko mu ifatwa rya  Mayisha , bamusanganye nomero zo kwiyandikisha (Kode) za bariya bantu batatu yari agiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo nyamara asanzwe afite uruhushya rwa burundu rwo mu rwego rwa B, nk’uko iperereza ribigaragaza.

Uwafashwe yatangaje ko abo yari agiye gukorera bari bamwereye amafaranga ariko atigeze atangaza ingano yayo.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Hagati aho abandi bagize uruhare muri ibi nabo ngo bari gushakishwa.

Itegeko…

Ingingo ya 277 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, iteganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya 4 yo mu itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko; umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version