Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nk’Uko Byagenze Ku Gitaramo Cya Sheebah, Icya Kizz Daniel Nacyo Cyatinze Gutangira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Nk’Uko Byagenze Ku Gitaramo Cya Sheebah, Icya Kizz Daniel Nacyo Cyatinze Gutangira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2022 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igitaramo cya kabiri cyo mu iserukiramuco ryiswe MTN/ATHF cyacuranzwemo umuhanzi wo muri Nigeria uri mu bakomeye muri iki gihe witwa Kizz Daniel nacyo cyatangiye gitinze nk’uko byagenze ku cyakibanjirije.

Umunyamakuru wa Taarifa wari uhari yabajije bamwe mu bafana bahageze imbere icyo bavuga kuri iryo tinda, bamwe bavuga ko bidakwiye ndetse ko umuntu yakeka ko kitari bube.

Ni igitaramo cyatinze gutangira

Cyari butangire saa moya z’ijoro ariko gitangira saa tanu n’igice.

Ku byerekeye ubwitabire, igihe cyaje kugera abakunda umuziki baza ari benshi ugereranyije n’uko byagenze ku cyakibanjirije cyabaye ku wa Gatandatu taliki 13, Kanama, 2022 .

Umuhanzi kazi witwa France w’Umunyarwandakazi niwe wabimburiye abandi ku rubyinioro.

Nyuma ye haje abandi barimo King Kivumbi Ariel Wayz, Kivumbi King nibo bakurikiyeho mbere y’uko Kizz Daniel ajya ho.

Bruce Melody ni wagiye kwakira mugenzi we Kizz Daniel ku kibuga cy’indege aho yageze saa saba z’amanywa.

Uyu musore ufatwa nk’umuhanzi wa mbere ukunzwe mu Rwanda kugeza ubu, yahawe umwanya munini aririmbira abantu bari aho.

Indirimbo ze zacurangwaga mu buryo bw’imbonankubone.

Kizz Daniel wari utegerejwe cyane  yageze k’urubyiniro ahagana i saa saba z’ijoro ahabwa umwanya  uhagije ashimisha abamwumvaga n’abamurebaga.

Amaze guhimbarwa, yasabye abari aho ku bamumenaho amazi bari bafite mu macupa cyangwa bakamutera ayo macupa.

Yabaye nk’ukojeje agate mu ntozi, abafana bamutera amacupa ku bwinshi, abandi babishoboye bamumenaho amazi.

Kizz yarangirije indirimbo yari yateguye ku yitwa Buga ikunzwe kurusha izindi afite muri iki gihe.

Ikindi kintu cyagaragaye ni uko Sheebah Karungi atigeze ahagera ngo acurangire abantu kandi yari yabibijeje!

Sheebah ntiyahageze
Umuhanzikazi France niwe wabanje ku rubyiniro
King Kivumbi
Ariel Wayz
Abafana baje batinze ariko bataha bishimye
Bruce Melodie niwe wahawe umwanya munini ataramira Abanyarwanda
Umwe mu bafana bo muri Nigeria yishimiye uko igitaramo cyagenze
Abafana bamaze kumuneho amazi

 

TAGGED:AbahanziKizzMelodieUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umupolisi W’u Rwanda Aravugwaho Kuba Icyitso Cy’Uwashakaga Gukorera Abandi Permis
Next Article I Nyanza Haravugwa Umugabo Wasambanyije Nyirabukwe Umugore We Akabafata
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Bwiza Aritegura Igitaramo Kizahura N’Isabukuru Ye Y’Amavuko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu RwandaPolitiki

Kuri Kagame Afurika Ntikwiye Gukena

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?