Nk’Umuyahudi, Numva Akababaro K’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi- Ambasaderi Wa Israel

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yaraye asohoye itangazo rivuga ko Israel yifatanyije na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cy’iminsi 100 bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’Umuyahudi ufite ababyeyi bazize Jenoside, Dr Ron Adam avuga ko yumva akababaro k’Abatutsi barokotse iyabakorewe.

Adam yavuze ko yumva neza akababaro ku guhigwa, ukicwa, ugasigwa iheruheru uzizwa uko usa, aho wavukiye cyangwa ikindi cyose kikuranga ariko utigeze uhitamo.

Israel yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu itangazo rya Ambasade ya Israel  handitsemo ko kiriya gihugu gifatanyije n’u Rwanda kurwanya abantu cyangwa itsinda ryabo bashaka guha urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo muzi mukuru uyitera.

Avuga ko intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uko intero ‘Ntibizongere ukundi’ yaba impamo, ‘Never Again’ ikaba ‘Never Again.’

Ikindi ni uko Israel yatangaje ko ishimira u Rwanda ko rwubatse igihugu kitavungura kandi muri iki gihe gifatwa nk’intangarugero ku isi mu ngeri zitandukanye.

Taliki 27, Mutarama, 2022 u Rwanda rwifatanyije na Israel n’amahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi mu muhango nawo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umushyitsi mukuru woherejwe na Guverinoma y’u Rwanda yari Minisitiri muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana.

Icyo gihe Isi yibukaga Jenoside yakorewe Abayahudi ku nshuro ya 77.

Imibare yemeranyijweho n’amahanga ivuga ko Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abantu miliyoni esheshatu.

Yakozwe n’abayoboke by’Ishyaka ry’Abanazi ba Adolph Hitler ryari ku butegetsi mu Budage.

Mu ijambo Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr Thomas Kurz witabiriye umuhango wo kwibuka iriya Jenoside yagejeje kuri bari aho, yavuze ko igihugu cye ‘giherutse’ gusinyana na Israel amasezerano yo gufatanya kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi b’Abadage.

Dr Kurz yavuze ko muri rusange Abadage bacyiyumvamo ikimwaro cy’uko bahemukiye Abayahudi babaga mu Budage n’ahandi mu Burayi, bakabakorera Jenoside.

Ku rundi ruhande,  Amb Thomas Kurz avuga ko gukora amahano bitari muri kamere y’abaturage b’u Budage.

Uyu mugabo avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bizahoraho ariko nanone ngo ntihazabura abantu bayihakana.

Ashishikariza abantu kuzakomeza kurwanya abayihakana, abazize iriya Jenoside bakazahora bibukwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version