Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Noheli Ishyushye! Agaseke Canal + Ihishiye Abayikunda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Noheli Ishyushye! Agaseke Canal + Ihishiye Abayikunda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2021 3:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda n’ahandi ku isi kitwa Canal + cyatangaje ko mu gihe cy’umwaka kimaze gikorera mu Rwanda, cyahaye Abanyarwanda serivisi nziza kandi kizabikomeza no mu gihe kiri imbere.

Kivuga ko muri byinshi cyakoze harimo ikihariye kirimo guha abana shene yabafashije kwigira mu rugo yiswe Nathan TV.

Si yonyine kuko hari izindi shene zatangijwe na kiriya kigo harimo iz’abantu bakuru, abana, abakunda siporo, abakunda urwenya  n’izindi.

Umuyobozi wa Canal + witwa Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ibyo Ikigo ayoboye cyasezeranyije Abanyarwanda byose cyabikoze.

Muri byo harimo kubaha shene nshya, gukorana n’ibigo biteza imbere umwari n’umugore, kwita ku bidukikije, kuremera abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye, gukorana na Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi n’ibindi.

Ni ngombwa ko nawe utunga Dekoderi igezweho kandi kuri macye

Ubwo ubuyobozi bwa Canal + bwabwiraga abanyamakuru ibyo bwishimiye bwagezeho muri uyu mwaka bwavuze ko imbere hari ibindi byiza buteganyirije abakiliya.

Ibi byiza kandi byatangiye kugera ku bakiliya kuko Canal + yabahaye ubwasisi.

Ifatabuguzi ryari risanzwe ari Frw 10 000 ryashyizwe ku Frw 5000.

Ni ubwasisi bise ‘Noheli Ishyushye.’

Umukiliya uzagura iri fatabuguzi azahabwa inyongera yo kureba amashusho mu gihe cy’iminsi 15.

Ubukangurambaga bwiswe ‘Noheli Ishyushye.’

Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA yagize ati: “Icyo tubijeje ni uko mu mwaka utaha tuzaha Abanyarwanda ibyo bazakenera byose harimo na serivisi nshya.”

Canal + ivuga ko ushaka ifatabuguzi akoresheje MTN Mobile Money akanda ukanda *182*3*1*4# naho ukoresha Airtel Money ni *500*7#.

Ikindi kandi ni uko umuguzi ashobora kugana  umucuruzi wa Canal + Rwanda akamuha ifatabuguzi ku Frw 5000 kandi agahabwa ubwasisi( promotion) y’iminsi 15 areba amashene yose.

Ni gahunda itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Ugushyingo, ikazarangira tariki 31, Ukuboza, 2021.

Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo Canal + yateguye abakozi 160 bo kuzafasha abakiliya bayo mu gihe bazaba bakeneye kumanika ibyuma byerekana amashusho.

TAGGED:AbanyarwandaCanal +featuredSheneSophie
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yijeje Impinduka Ku Bihano Bikomeje Gutangwa Mu Muhanda
Next Article Polisi Irasaba Abanyarwanda Kuyimenyesha Abacuruza Mukorogo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?